Rwanda: Amavugurura mashya agiye gusiga IPRC zitwa College

Mu mavugurura y’imiyoborere ari guteganywa n’umushinga w’itegeko rigenga Kaminuza y’u Rwanda na Politekinike y’u Rwanda, mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro za IPRC zahinduriwe amazina zitwa College.

Tariki ya 21 Werurwe 2024, nibwo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga Kaminuza y’u Rwanda na Politekinike y’u Rwanda.

Minisitri w’Uburezi, Dr. Twagirayezu Gaspard, yasobanuriye abadepite ko aho kwitwa IPRC zahinduriwe amazina zikitwa College z’Ishuri Rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro.

Ati “Muri uyu mushinga byarorohejwe kugirango bibe gusa Rwanda Polytechnic, hanyuma aho kugirango zitwe Integrated Polytechnic Regional Center ahubwo zikazitwa College za Rwanda Polytechnic mu buryo bworoshye.”

Minisitiri Twagirayezu ashimangira ko izi mpinduka zigamije gukuraho urujijo rwo kumva ko nka IPRC Gishari cyangwa indi ari ishuri ryigenga kandi yose ari muri Politekinike y’u Rwanda (RP).

Yagize ati “Ikindi kandi nuko bidufasha kugirango byumvikane nka ikigo kimwe, aho kugirango umuntu yumve IPRC Gishari agire ngo ni ishuri ubwaryo ryonyine ahubwo nuko ari College ya Polytechnic y’u Rwanda gusa nuko iri i Gishari. Aha niho twashakaga kugirango tubihuze kubera ko no mubijyanye n’abafatanyabikorwa dukorana n’abandi biradufasha iyo ayo mashuri yumvikana nkaho ari college za universite imwe cyangwa ishuri rikuru rimwe.”

Ibi byiyongeraho ko aya mavugurura ashingira ku kuba ikigo kigenda gikura kubera ko mbere wasangaga harimo ahari n’amashuri yisumbuye byatumaga mu izina hazamo ijambo “Integrated”. Agashimangira ko bizoroshya imiyoborere n’imicungire y’umutungo uhari kuko byose bizaba biyobowe mu buryo bumwe.

Kugeza ubu mu Rwanda hari amashami 8 asanzwe yitwa IPRC (Integrated Polytechnic Regional Center) aya akaba ariyo azafata izina rya college mu gihe uyu mushinga w’Itegeko uzaba watowe n’Abadepite nyuma yo gusuzuma uyu mushinga w’Itegeko.

IPRC zigiye kujya zitwa College za Rwanda Polytechnic

NIYIKIZA Nichas/IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA