Imibare ya Banki y’Isi ku burezi bw’u Rwanda yerekanye ko ubwitabire bw’abanyeshuri mu mashuri abanza buri ku kigero cya 134%, nyamara umusaro batanga wo ukaba ukigaragaramo icyuho.
Mu Rwanda n’ubwo abanyeshuri bitabira ishuri ari benshi n’abarimu babafasha mu myigire bakaba barongewe, umusaruro batanga ugaragaza ko hakiri icyuho mu burezi bw’amashuri y’ibanze.
Muri iki cyegeranyo cyakozwe na Banki y’isi ku bumenyi n’ubushobozi bw’abaturage ku isoko ry’umurimo, kigaragaza ko mu Rwanda umwana ashobora kumara imyaka 6.9 yiga nyamara akagaragaza umusaruro w’imyaka 3.6.
Imibare yerekana ko umwana wavutse mu 2020 akarerwa neza, akiga neza ndetse akagira ubuzima bwiza ku rwego rw’isi yagakwiye gutanga umusaruro uri ku kigero 56% .
Mu gihe umwana wavukiye mu Rwanda agahabwa uburezi bwose uko bishoboka ndetse akagira n’imibereho myiza mu bijyanye n’ubuzima azatanga umusaruro uri kuri 38%.
Mu bipimo bya Banki y’Isi byo muri 2018, byerekana ko umunyeshuri wo mu Rwanda yabaga yarize imyaka 6.6 agatanga umusaruro w’imyaka 3.8 , naho muri 2020 umunyeshuri wize imyaka 6.9 yatangaga umusaruro wa 3.9.
Umubare wabitabira amashuri abanza mu Rwanda ungana na 134% byagera mu cyiciro rusange ukagabanuka ukagera kuri 46%, abana bageze mu myaka yo kwiga mu mashuri abanza bitabira ku rugero rwa 94%, naho abasoza amashuri abanza bakangana na 76%. Mu gihe 62% badasoza amashuri abanza.
Mu nama y’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi yabaye ku wa 18 Mata 2024, Minisiteri w’intebe Dr. Ngirente Edouard, yavuze ko amavugurura amaze imyaka 7 akorwa agamije gukemura ibibazo bigenda bigaragara mu burezi.
Ati “Mu burezi ntabwo ukora igisubizo ngo umusaruro wacyo uwubone ako kanya ariko ibi byose twabishyize mu mavugurura. Njyewe ndemeza ko mu myaka ibiri itatu iri imbere, impinduka zizagaragara mu burezi bw’u Rwanda.”
Perezida wa Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga Urubyiruko n’Umuco, Depite Rubagumya Furaha Emma, yagaragaje ko ibipimo by’umusaruro w’uburezi bigaragaza ko uri hasi cyane nyamara amavugurura yakozwe yakabaye yarabizamuye.
Ati “Ibipimo bijyanye no guta ishuri, gusibira, abanyeshuri baba bafite ubumenyi buke mu gusoma no kubara cyangwa se mu rurimi rw’Icyongereza, ibintu bijyanye n’imyaka abana biga, ibyo bipimo iyo ubirebye muri raporo zitandukanye ubona bidasa neza. Bimwe biba biri mu muhondo ibindi bikaba mu mutuku kandi ubundi iyo ugabanyije ubucucike mu ishuri, ukagabanya abana imbere ya mwarimu umusaruro wakabaye ko abana benshi muri bo bashobora kwiga bakamenya ntibanasibire kubera ko bize bamenye bagashobora kuzamuka.”
Mu mwaka wa 2017 mu Rwanda, ibyumba by’amashuri abanza byari 31.927, byariyongereye bigera 49.561 mu mwaka 2023. Mu gihe abanyeshuri bigaga mu mashuri abanza mu mwaka wa 2017 bari miliyoni 2.5 barazamuka bagera kuri miliyoni 2.8 muri 2023.
Igwingira nka nyirabayazana w’umusaruro nkene,
Abana 33% batarageza ku myaka itanu mu Rwanda baba bafite ikibazo cyo kugwingira, mu gihe ugwingiye ku rugero rwo hejuru bimugabanyiriza ubushobozi bwo kwiga.
Gahunda yo kugaburira abana bose ku mashuri [kuva mu mashuri y’inshuke kugeza mu yisumbuye] yatangijwe kuva muri 2020 ari kimwe mu byakemura ikibazo cy’igwingira ry’abana.
Mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024 leta y’u Rwanda yari yegennye miliyari 90 Frw yo kugaburira abana ku ishuri, kandi yatanze umusaruro haba mu kugarura abana ku mashuri no kubafasha kwiga neza.
Mu mwaka w’amashuri wa 2021/2022 imibare y’abana bata ishuri yageze kuri 9.2% ivuye kuri 10.3% muri 2020/2021. Imibare y’abasibiye yageze kuri 14.3% muri 2021/2022 ivuye kuri 8.3% mu mwaka w’amashuri wa 2020/2021.
TUYISHIME Olive/IMYIGIRE.RW