U Rwanda rurakataje mu kwimakaza ikoranabuhanga mu burezi, aho kuri ubu ikoranabuhanga mu mashuri rigeze ku gipimo cya 59%.
Nk’uko bigaragazwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze, REB intego nuko mu mashuri hose hazaba hari ikoranabuhanga bitarenze uyu mwaka wa 2024 mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi bw’u Rwanda.
Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’ikoranabuhanga mu rwego rw’igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze, REB, Sengati Diane avuga ko hari intambwe ikomeje guterwa nk’aho ibigo by’amashuri 1,300 bigerwaho n’umuyoboro wa Internet wa 4G.
Ati “ Kugeza murandasi mu mashuri bigeze hejuru ya 42%, aho amashuri arenga 1300 ari kuri murandasi y’ubwoko bwa 4G, amashuri agera kuri 49 akoresha Fiber Optic, hakaba hari andi mashuri 50 akoresha murandasi ituruka kuri saterite (satellite) bita STARLink akaba ariyo yahereweho mu igeragezwa nyuma andi mashuri 500 niyo azahabwa iyi murandasi kandi tukazibanda ku mashuri ari mu byaro no mu nkengero z’imijyi.”
Akomeza agira ati“Hari umushinga witwa smart education dukorana na Minisiteri y’Uburezi aho amashuri arenga 1400 azaba yagejejwemo murandasi mu buryo buhendutse. Hari undi mushinga witwa GIGA twatangiye ku bufatanye na UNICEF aho amashuri 63 yo mu nkambi zitandukanye yagejejwemo murandasi yo mu bwonko bwa 4G.”
Uyu muyobozi ashishikariza abanyeshuri bakoresha murandasi kutarangazwa n’amakuru atandukanye atajyanye no kwiga agaragara ku mbuga nkoranyambaga.
Kwihutisha gushyira ikoranabuhanga mu mashuri arimo ayisumbuye n’abanza bikazafasha umunyeshuri mu myigire ye, aho abona imfashanyigisho zitandukanye bitamugoye kandi akazibona mu gihe gito. Aho bafashwa kubona ibitabo bifashishije murandasi ndetse gukora ubushakashatsi bikihutishwa mu banyeshuri.
Ku rundi ruhande, abayobozi b’ibigo by’amashuri murandasi ibafasha gukoresha sisiteme ya SDMS ibafasha mu gucunga neza abanyeshuri ni ya TMIS ibafasha mu gucunga abarezi umunsi ku munsi.
Minisiteri y’Uburezi ikaba irajwe ishinga no kuzamura ireme ry’uburezi, imyigire n’imyigishirize ikoresheje ikoranabuhanga mu mashuri yose mu Rwanda, aho byitezweko bizagerwaho bitarenze uyu mwaka wa 2024.
TUYISHIME Olive/IMYIGIRE.RW