Rwanda: Hagaragajwe ko abana ubumenyi n’impano zabo zigomba gutyazwa no mu biruhuko

Mu rwego rwo kuzamura ubumenyi ndetse n’imikurire myiza y’abana   mu biruhuko, ababyeyi bibukijwe ko bagomba gukomeza kubafasha babigisha  iby’igenzi  byabafsha mu buzima bwa buri munsi   ndetse  bakabafasha gusabana n’abandi mu rwego rwo gufasha ubwoko bwabo gukomeza kwaguka.

Mu kiganiro na RBA bamwe mu batoza b’abana n’Umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri leta uteza imbere umuco wo gusoma ibitabo hakoreshejwe ikoranabuhanga (NABU) bagaraje ko abana bagomba gufashwa muri iki gihe cy’ibiruhuko kugira bibarinda ibishuko byabangiriza ubuzima n’ejo hazaza.

Umutoza w’abana SGI (Sports Genix International) karate, Rurangayire Guy Didier, yavuze ko siporo ikangura imyakura ndetse ifasha umwana gukura neza, ariyo mpamvu ababyeyi n’abandi bafatanya bikorwa bagomba kwita ku bana   bareba imikino bakunda bakabafasha kubona uburyo bayikina mu gihe bari mu biruhuko.

Ati “Ikintu gikomeye cyane tugomba gukora n’ukureba aho turi mu isibo no mu mudugudu kuko haba harimo gahunda nyinshi zireba abana zirimo iza siporo n’izindi zitandukanye, haba hatarimo izo bamwe mu bana bacu bakunda tugafatanya kuzongeramo ku gira ngo imikurire yabo tuyiteho muri iki gihe cy’ibiruhuko.”

Yakomeje agira ati “Kwicara amasaha menshi imbere ya televisiyo ku mwana ni bibi cyane kuko bigira ingaruka mu mitekerereze bitewe nibyo areba umubyeyi aba atazi rimwe na rimwe, niyo mpamvu umubyeyi agomba kwita ku mwana  akamujyana mu kigo cy’urubyiruko kimufasha gukora siporo no gukina imikino itandukanye bizagabanya kuba umwana yakwinjira mu bintu bimwe na bimwe bitari ngombwa.”

Nkwakuzi Philippe, Umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri leta uteza imbere umuco wo gusoma ibitabo hakoreshejwe ikoranabuhanga (NABU), avuga ko ari inshingano z’ababyeyi gufasha abana gusoma kandi bagomba kubigiramo uruhare runini.

Ati “Urugendo rwo gushishikarira gusoma ku bana, by’umwihariko hifashishijwe ikorabuhanga ruragenda ruhinduka, imyumvire igenda itera imbere uko bwije n’uko bukeye kubera ko u Rwanda n’Afurika muri rusange, turi kugenda tugira abanditsi bandika ku mateka y’Afurika ndetse n ‘u Rwanda.”

Akomeza ati “Turi kwandika ibitabo byigisha umwana gusoma ndetse bikagira n’ikintu gishya byamwungura ku rugero rwe nk’umwana, mbese twicara mu nkweto za bana tukavuga ngo uwanshira ku myaka 9 ni ayahe matsiko naba mfite ku kintu runaka ibi byose bikorwa kugira ngo umwana yisange mu byo asoma. Gusa umubyeyi niwe ufite inshingano zo kuba yagurira umwana igitabo cyo gusoma.”

NABU ni Umuryango utegamiye muri Leta kandi udaharanira inyungu, ukaba ufite intego yo gukemura ibibazo bijyanye no gusoma, ukora ku buryo buri mwana ashobora kubona uko asoma no kugaragaza ubushobozi bwose yifitemo.

Mu Rwanda abanyeshuri badafite ibizamini bya leta batangiye ibiruhuko, gusa nabo barakomeza gushishikarizwa kwibuka gusubira mu maso kugira ngo umwaka wa mashuri 2024/2025 bazawinjiremo baramaze gutyaza ubwenge.

Gukina bifasha abana gukura neza

Mu biruhuko abana bakwiye gufashwa gukina

TUYISHIME Olive/IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA