Rwanda: Miliyoni 23 Frw zimaze gukusanywa muri gahunda ya Dusangire Lunch

Biciye muri gahunda yiswe Dusangire Lunch igamije gufasha abana kubonera ifunguro rya saa sita ku ishuri, hamaze gukusanywa asaga miliyoni 22 Frw.

Ni mu bukangurambaga bukorwa na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ku bufatanye na Mobile Money (MoMo) n’Umwalimu SACCO.

Ni ubukangurambaga bwatangirijwe muri Groupe Scolaire Kacyiru II mu Mujyi wa Kigali muri Kamena 2024, aho kugeza ubu muri gahunda ya Dusangire Lunch abanyarwanda bamaze gakusanya amafaranga y’u Rwanda miliyoni 22,587,196 Frw.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politike n’Igenamibambi muri Minisiteri y’Uburezi, Rose Baguma yatangarije ikinyamakuru The NewTimes ko ubu bukangurambaga bugomba kwitabirwa n’ingeri zitandukanye.

Yagize ati “Iyi gahunda itegerejwemo benshi abantu, ibigo, abikorera, amasosiyete, ndetse n’imiryango kugira ngo bagire Uruhare muri iyi gahunda.”

Rose Baguma yavuze ko uruhare rw’abaturage rukenewe kandi ko imihigo ikomeje ati “Umusanzu urakomeje, kugeza ubu tumaze gukusanya amafaranga 22, 587, 196 Frw kandi dukurikirana byimazeyo imihigo yo kugera ku ntego

Baguma yagaragaje ko usibye imbaraga za guverinoma mu bikorwa byinshi byo gutera inkunga, kugenzura no gushyiraho politiki n’amabwiriza, uruhare rw’ababyeyi n’abafatanyabikorwa rwagize akamaro kanini kugira ngo gahunda ikomeze igerweho.

Mu gihe umwaka mushya w’amashuri uzatangira mu kwezi gutaha, Rose Baguma, ushinzwe Politike n’Igenamibambi muri Minisiteri y’Uburezi yavuze ko inkunga y’abaturage ari ngombwa mu kuzamura gahunda y’iterambere riteganyijwe mu bice by’igikoni burimo ibikoresho byo mu gikoni, amazi meza yo guteka, ibikorwa by’isuku, ingamba zo kwirinda uburyo bidatunganije neza n’ibindi bitandukanye, hakenewe uruhare rwa buri wese n’ishyurwa mu bikorwa ry’iyi Gahunda.

Gahunda yo kugaburiraabana ku ishuri yaguwe mu 2021 kugira ngo igere ku banyeshuri bose mu burezi bw’ibanze, guhera mu mashuri abanza kugeza mu yisumbuye. Umubare w’abagenerwabikorwa wavuye kuri 600,000 ugera kuri 4,500,000.

Muri iki gihe, inkunga ya leta muri iyo gahunda yiyongereye ku buryo bugaragara, iva kuri miliyari 27 z’amafaranga y’u Rwanda muri 2020/2021 igera kuri miliyari 90 mu mwaka wa 2023/2024. Kuva yakaguka mu gihugu hose mu 2021, umubare w’abana bata amashuri  wagabanutseho 4%.

Kugeza ubu, leta yishyura 90 ku ijana by’amafaranga yo kugaburira abana ku ishuri ku mwana, ababyeyi batanga amafaranga agera ku 1.000 mu gihembwe gusa aha ni kubanza biga amashuri abanza.

Baguma yagize ati “Kuva kwaguka, MINEDUC yakurikiranaga byimazeyo gahunda, igashyira mu bikorwa ishyirwa mu bikorwa ryayo, kandi igahuza abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo igende neza.”

Abana bata ishuri bagabanutseho 4% kubera gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri

TUYISHIME Olive/IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA