Rwanda: Mudasobwa ibihumbi 25 zigiye guhabwa abarimu mu mashuri abanza

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi , Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze REB , cyavuze ko kiri muri gahunda yo gutanga isoko rya mudasobwa ibihumbi 25 zizahabwa abarimi bo mu mashuri abanza.

REB ivuga ko uyu mushinga wo gutanga mudasobwa ku barimu bigisha mu mashuri abanza uzatwara miliyari 12 z’amafaranga y’u Rwanda .

Ni gahunda igamije kuzamura ikoranabuhanga mu burezi , ariko hibandwa ku burezi bwo mu mashuri abanze dore ko abarimu bigisha mu mashuri abanza ari bo bagenewe izi mudasobwa .

Iyi gahunda ije nyuma y’uko mu minsi ishize abarimu bigisha mu mashuri abanze bahawe amahugurwa ajyanye n’ikoranabuhanga .

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gushyira mu bikorwa imishinga muri REB, Shyaka Emmanuel, ubwo yasobanuriraga Abadepite , abagize ko misiyo ishinzwe Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu PAC.

Muri raporo ya 2022/2023 yavuze ko ubu batangiye inzira zo gutanga isoko ryo kugura mudasobwa ibihumbi 25 zizatwara miliyari 12 frw.

Shyaka yavuze ko izi mudasobwa zizafasha abarezi gukora ubushakashatsi butandukanye .

Ati “zizahabwa abarimu kugira ngo bashobore gukora ubushakashatsi , gutegura amasomo yabo neza no kuyatanga .”

Yakomeje agira ati “zizahabwa abarimu bose bo mu mashuri abanze, kandi bose bamaze guhugurwa ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu myigire no mu myigishirize.”

Umwaka w’amashuri 2024/2025 nibwo izi mudasobwa zizakoreshwa kuko gahunda yo ku zigura izasozwa muri Kanama 2024.

Mudasobwa imwe kuri buri mwarimu [One Laptop per Teacher ]ni gahunda igamije kugeza mudasobwa ku barimu bose ntawe usigaye, biteganyijwe ko muri 2025 nibura abarimu bose bazaba barabonye mudasobwa zibafasha mu myigishirize.

Umuyobozi mukuru wa REB,Dr Nelson Mbarushimana ashimangira ko gukoresha ikoranabuhanga mu uburezi bituma ireme ryiyongera.

Yakomeje avuga ko binyuze mu mushinga wa Rwanda EQUIP abarimu bo mu mashuri 761 bahawe tablets zibafasha kwigisha ku buryo umuyobozi aho yaba ari hose ashobora kumenya imikorere yabo.

Mu mwaka wa 2017 abarimu bari bafite mudasobwa bari 4823 barazamuka bagera ku 16.517 mu mwaka wa 2023 ku barimu bigisha mu mashuri abanza ibihumbi 76.

mudasobwa ibihumbi 25 zizahabwa abigisha mu mashuri abanza

TUYISHIME Olive/IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA