Trevor Noah yakoze amateka yuzuza Dubai Arena

Trevor Noah wakunze kugaragaza ko atewe ishema n’urugendo rw’iterambere ry’u Rwanda, yabaye umunyarwenya wa mbere wabashije gukora igitaramo akuzuza umubare w’abantu bagenwe kwicara mu nyubako y’imyidagaduro ya Coca Cola Arena yo mu Mujyi wa Dubai.

Trevor Noah wakunze gukeza u Rwanda yakoze amateka yuzuza Dubai Arena

Trevor Noah wakunze gukeza u Rwanda yakoze amateka yuzuza Dubai Arena.

Trevor Noah wakunze kugaragaza ko atewe ishema n’urugendo rw’iterambere rw’u Rwanda, yabaye umunyarwenya wa mbere wabashije gukora igitaramo akuzuza umubare w’abantu bagenwe kwicara mu nyubako y’imyidagaduro ya Coca Cola Arena yo mu Mujyi wa Dubai.

Ni ubwa mbere uyu munyarwenya wo muri Afurika y’Epfo yari ataramiye mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu nyuma y’igihe afatwa nka nimero ya mbere muri iki gihe mu banyarwenya bo muri Afurika bakomeye.

Website ye igaragaza ko afite uruhumbirajana rw’ibitaramo agomba gukora kugeza mu 2024. Iyi nyubako yo mu Mujyi wa Dubai [Dubai Arena] yataramiyemo ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 17,000, irusha BK Arena ubushobozi kuko yo yakira abantu 10,000.

Kuri uyu wa Kane tariki 5 Ukwakira 2023, Trevor uri mu banyarwenya b’abatunzi, yavuze ko ibihe yagiriye muri uyu Mujyi abifata nk’umugisha udasanzwe yabonye mu buzima bwe, kuko yabashije kuba umunyarwenya wa mbere wujuje iyi nyubako mu bijyanye n’ubwitabire.

Trevor Noah yifashishije konti ye ya Twitter, yavuze ko atabona amagambo yakoresha asobanura uko yiyumva “kubera urukundo mwanyeretse muri uru rugendo”. Yavuze buri uko agiye ku rubyiniro aba yiteguye gukora ibishoboka agatuma buri wese agira ibihe atigeze agira mu buzima.

Umunya-Malawi, Caroline Kautsire w’umwanditsi w’ibitabo yanditse abwira Trevoh ko atewe ishema nawe, kandi ko yishimira umuhate yashyize mu rugendo rwe rwo gutera urwenya byatumye muri iki gihe aca uduhigo mu bihe bitandukanye.

Ati “Ntewe ishema nawe wowe mfatiraho urugero.”

Mbere yo gutaramira muri Dubai, Trevor Noah yakoreye igitaramo cya mbere mu gihugu cy’u Buhinde, icyo gihe yavuze ko yagiranye ibihe by’amateka n’abakunzi be. Yataramiye mu Mujyi wa Delhi na Mumbai kandi atangaza ko ‘byari ibihe by’urwibutso kuri we’.

Muri iki gihe Trevor Noah ari mu rugendo ruzenguruka Isi mu bitaramo binyuranye, mu gihe ari no gukora ku mushinga w’ibiganiro azajya anyuza ku rubuga rwa Spotify bikozwe mu bwoko bwa ‘Podcast’ bizajya bitambuka kuri buri cyumweru.

Ibi biganiro bizatangira gutambuka mu mpera z’uyu mwaka 2023. Bigiye gutangira gutambuka nyuma y’amasezerano uyu munyarwenya aherutse kugirana na Spotify, urubuga ruzwi cyane mu gucuruza indirimbo z’abahanzi n’ibindi bihangano.

Azibanda cyane ku kuganira n’abantu bafite ibikorwa byivugira ku Isi byafasha abandi guhindura ubuzima. Uyu mugabo yamamaye cyane mu kiganiro ‘Daily Show’ yakozemo imyaka irindwi ari umuyobozi wacyo, ariko nyuma yaje gusezera.

Ubwo yasezeraga mu kiganiro ‘Daily Show’ yavuze ko “yuzuye ishimwe ku rugendo” yagize ariko ko hari “urundi ruhande rw’ubuzima bwanjye nshaka gukomeza gukoraho”.

 

UBUREZI.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA