Tubuze abarimu twaba tubuze ubwenge bw’abakurambere-UNESCO

Tariki ya 5 Ukwakira hizihizwa umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu guhera mu 1994. Uyu mwaka mu Rwanda uzizihizwa mu minsi iri imbere nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Uburezi.

Umunsi nk’uyu utanga umwanya wo kwishimira umwuga wo kwigisha ku barimu bo ku Isi yose, gusuzuma ibyagezweho no kumvikanisha ijwi rya Mwarimu kuko ari we ntandaro y’ireme ry’Uburezi.

Mu butumwa Minisiteri y’uburezi yanyujije ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter kuri uyu wa 5 Ukwakira 2023, yifurije umunsi mwiza Abarimu bose.

Yagize iti “Uyu munsi, turazirikana Umunsi Mpuzamahanga w’Umwarimu. Tubifurije umunsi mwiza!”

Yakomeje igira iti “Barimu, babyeyi, barezi, ku munsi nk’uyu Isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwarimu, tubifuje umunsi mwiza!”

MINEDUC yashimangiye ko izirikana umusanzu w’abarimu mu kwigisha no gutoza abana indangagaciro ziranga Abanyarwanda.

Minisiteri y’Uburezi yifurije amahoro abarimu bose inatangaza ko mu minsi iri imbere izabatumira mu birori byo kwizihiza uyu munsi ngarukamwaka.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ryavuze ko kwigisha bitanga amahirwe yo kugumana umuco ukomoka ku bakurambere.

Yagize iti ” Turamutse tubuze abarimu, twaba tubuze ubwenge bw’abakurambere. Uyu munsi ndetse n’ibihe byose nimudufashe twimakaze agaciro k’uyu mwuga.”

UNESCO ivuga umubare w’abarimu ukenewe kugira ngo ireme ry’uburezi ryimakazwe aho mu mwaka wa 2030 abarimu bazaba bageze kuri miliyoni 44 ku Isi yose.

UBUREZI.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA