Minisiteri y’Uburezi n’iy’Ikoranabuhanga na Innovation zatangije gahunda yo kwihutisha ikoreshwa rya robot mu myigishirize uhereye mu mashuri abanza.
Ni gahunda abarimu bazoroherezwa kwigisha abanyeshuri amasomo basanzwe bakurikirana hifashishijwe za robots zubakanye ikoranabuhanga, kuko byagaragaye ko zoroshya imyigishirize y’amasomo ya siyansi, ikoranabuhanga n’imibare.
Ubwo hatangizwaga iyi gahunda ku mugararo, Minisiteri w’Ikoranabuhanga na Innovation, INGABIRE Paula yavuze ko ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi abanyeshuri bagomba gutangira gusobanurirwa imikorere yaza robots no kwimenyereza imikorere y’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano “Artificial Intelligence”, bijyanye n’ ibi bihe by’impinduramatwara rya kane mu by’inganda.
Minisitiri w’Uburezi, TWAGIRAYEZU Gaspard, asobanura ko iyi gahunga igamije guha umunyeshuri ubushobozi bwo gukemura ibibazo by’ikoranabuhanga ahura nabyo muri iki gihe.
Agira ati “Ndatekereza ni ibi twakabaye dukora tugatekereza guhuriza hamwe abanyeshuri bacu kugirango dukore uko dushoboye babone ibikoresho bibafasha kubona ubumenyi buhagije mu byo biga.”
Minisitiri Twagirayezu akomeza avuga ko umutungo ukomeye u Rwanda rufite ari abantu, bityo ko bagomba kubakirwa ubushobozi.
Ati” Mu Rwanda tuvuga ko umutungo dufite ari abantu, icyo dufite rero gukora ni ukongereza abantu bacu ubumenyi.”
Mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda yo gukoresha robot mu mashuri, ibigo bitanu bizobereye mu bijyanye n’ikoranabuhanga ry’ama robot byahawe umukoro wo gutegura ibisa n’imfashanyigisho zizajya zifashishwa n’abarimu ubwo bazajya baba bigisha amasomo atandukanye.
Naho, ibigo bibiri byo byahawe gutunganya ikoranabuhanga rizajya rifashwa mu kwigisha amasomo ajyanye n’ikoreshwabrya internet mu bindi bikoresho n’irindi rya robots zigaraza uburyo habaho gushyushya no gukonjesha. Iri rikazifashishwa mu biga mu mwaka gatatu n’uwa kane mu bijyanye na Electrical Technology na ICT Networking.
Biteganyijwe ko mu mezi atatu, ibi bigo byatangiranye n’iyi gahunda ku ikubitiro bizaba byamaze gutunganya ikoranabuhanga ry’ama-robots bifite mu nshingano, nyuma hakabaho umwanya wo guhugura abarimu ku mikoreshereze yaryo, nabo baryifashishe basobanura amasomo yabo mu mashuri.
Byitezwe ko iyi gahunda ubwo izaba yatangiye gukoreshwa mu mashuri, izahera mu bigo by’amashuri 15 hirya no hino mu gihugu, ku isonga abanyeshuri barenga 500 nibo bazayungukiramo.
NIYIKIZA Nichas/IMYIGIRE.RW