U Rwanda rufite intego yo kuziba icyuho mu bakobwa biga siyansi mu 2026

Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC iragaragaza ko yizeye kuziba icyuho cy’ubuke bw’abakobwa biga amasomo ya siyansi bitarenze mu mwaka wa 2026.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Mata 2024, ubwo hasozwaga amahugurwa yiswe African Can Code Inititiative(AGCCI), amahugurwa yahawe abana b’abakobwa 75 baturutse hirya no hino mu gihugu.

Muri aya mahugurwa abana b’abakobwa baherewemo ubumenyi mu bya siyansi n’ubumenyi mu bya mudasobwa, hagamijwe guhanga udushya no kubakundisha aya masomo ndetse no guhangana n’ibibazo biri mu sosiyete.

Umuyobozi Mukuru mu bya Tekiniki, muri Minisiteri y’Uburezi, Gatabazi Pascal yagaragaje ko aya masomo aba bana b’abakobwa bahawe yitezweho umumaro ushimishije kandi bagaragaje ko babishoboye.

Yagize ati: “Izi ni imbaraga zishyirwamo n’igihugu n’abafatanyabikorwa, abana b’abana b’abakobwa ni ukubatinyura Siyansi hakiri kare kuko dufite umubare mukeya w’abana b’abakobwa biga Siyansi no muri za Kaminuza.”

Gatabazi yanavuze ko intego u Rwanda rwihaye aruko mu mwaka wa 2026 ruzaba rumaze kuziba icyuho cy’ubuke bw’abana b’abakobwa biga siyansi ruzaba rumaze kuyigeraho.

Akavuga ko ubu abakobwa biga siyansi n’ikoranabuhanga bari ku ijanisha hafi rya 50%, bityo ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa hategurwa gahunda zitandukanye zo kubakundisha aya masomo.

Keza Risa Rurangirwa, Umunyeshuri wiga mu mwaka wa 3 w’amashyuri yisumbuye ku ishuri FAWE Girls School mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko we na bagenzi be kwiga aya masomo, byabongereye  ubumenyi mu bya mudasobawa n’ibijyanye no gukoresha ubwenge buremano (Robot).

Ati: “Icyanshimishije muri iyi minsi 10 tumaze, twamenye gukora imbuga za murandasi, no gukoresha Robot[..] ibyo namenye nzabisangiza bagenzi banjye muri sosiyete mpereye ku bo twigana kuko ubu bumenyi ntabwo buri mu mashuri asanzwe.”

Jennet Kem, Uhagarariye ishimi ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bagore (UN Women), yavuze ko bateguye iyi gahunda bafatanyije na Guverinoma y’u Rwanda bagamije gukarishya ubumenyi bw’aba bana b’abakobwa 75.

Ati: “Kuri njyewe icyo bimaze ni ikintu kinini cyane,uhereye ku bana b’abakobwa bafite imyaka 13 kugera kuri 16 bafite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo byugarije Leta,nk’imihindagurikire y’ibihe, aba bakobwa mu minsi 10 bakoze imikoro ngiro bagaragaza ibisubizo ku bibazo bihari byugarije ibidukikije, bashaka uko gucana inkwi, byasimbuzwa Gaze. Abo bana b’abakobwa bazakurana imyumvire myiza ndetse n’ubumenyi no gukomeza gukorera hamwe bashaka ibisubizo byugarije ibidukikije.”

Imibare yo mu mwaka wa 2021/2022 yagaragaje ko abanyeshuri biga amasomo ya siyansi (STEM) mu mashuri yisumbuye bari 158,809, harimo abahungu bari kuri 52.3% n’abakobwa bari kuri 47,7%. Abakobwa bigaga amasomo ajyanye na siyansi mu myuga y’igihe gito (TVET) bari kuri 26.7%.

Ni mu gihe imibare itangwa n’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko ku Isi abagore bari mu nzego zifite aho zihuriye na siyansi, ikoranabuhanga n’imibare(STEM) ari 28,4%, abo muri Afurika yo  munsi y’ubutayu bwa Sahara  ni 30%.

U Rwanda rufite intego yo kuziba icyuho cy’umubare muke w’abakobwa biga Siyansi

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA