U Rwanda rwongereye umubare w’ibitaro byifashishwa mu kwigisha ubuvuzi

Minisiteri w’Intebe, Dr.Ngirente  Eduoard yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kongera umubare w’ibitaro byifashishwa mu kwigisha ubuvuzi, aho ibitaro bya Ndera na Nyamata byiyongeyeho.

Ibi yabigarutseho ku wa 18 Mata 2024  ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi ibyagezweho na Guverinoma mu kunoza ireme ry’uburezi mu byiciro byose mu myaka irindwi hagati ya 2017-2024.

Minisiteri w’Intebe, Dr.Ngirente  Eduoard yavuze ko iki cyemezo kigamije gufasha abanyeshuri biga ubuganga kurushaho koroherwa no kwimenyereza umwuga.

Yagize ati “ Abiga ubuganga bose, baba ari abaganga cyangwa abaforomo, hari imyaka bageramo bakajya bazenguruka ibitaro bakora imenyerezamwuga, niyo mpamvu mwabonye ko Guverinoma y’u Rwanda twongeye ibyo twitaga Teaching Hospital  level 1 na level 2 (Ibitaro byifashishwa mu kwigisha)”

Yakomeje agira ati “Mbere twavuga CHUK na CHUB (University Teaching of Butare) I Huye, ubu twashyizemo ibitaro bya Nyamata na Ndera, hari ibitaro byinshi byari iby’uturere twagize ibitaro byifashishwa mu kwigisha kugirango abana barimo kwiga ubuganga n’ubuforomo bazenguruke biga kuvura iyo bageze mu gihe cyo kwimenyereza umwuga.”

Ibi byakoze mu rwego rwo gukomeza kurushaho  kuzamura ireme ry’uburezi  butangwa na Kaminuza y’u Rwanda, by’umwihariko kunoza imiyoborere no gucunga umutungo wa kaminuza y’u Rwanda

Minisiteri Dr. Ngirente yamaze impungenge abarimo kwibaza uko abiga ubuganga bazajya bacucmbika mu gihe cyo kwimenyereza umwuga, avuga ko bazajya bifashisha amashami ya Kaminuza ari hafi y’ibitaro barimo kwimenyerezaho umwuga.

Yagize ati  “Nubwo ishuri ry’ubuganga riri i Huye   ariko abanyeshuri bageze mu mwaka wo kuzenguruka bajya kwimenyereza bazakomeza   kuzenguruke  ari nayo mpamvu abanyeshuri bacumbikaga Iremera bazakomeza ku hacumbika  bari mu paratike mu bitaro nka  KIbagabaga na Masaka .”

Mu  cyerekezo 2050  u Rwanda rwiyemeje  ko uburezi mu mashuri buzibanda  ku kubaka ubushobozi  bukenewe ku isoko ry’umurimo, aho kuba abana barangiza kwiga banengwa kuba batarabonye ubumenyi bw’ibanze nkenerwa ku isoko ry’umurimo.

U Rwanda rwongereye umubare w’ibitaro byifashishwa mu kwigisha

TUYISHIME Olive/IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA