Abadepite baherutse gusaba Leta gushyiraho uburyo bwihariye bwo gufasha abana bafite ibibazo bya “Autisme” kugira ngo babashe kubona uburezi kuko ibigo bihari ari iby’abafite amikoro ahanitse bityo abana bo mu miryango itishoboye ntibabashe gufashwa.
Babishingira ku kuba bamwe mu babyeyi bafite abana bavukanye autisme, bavuga ko uburezi bw’aba bana buhenze cyane ko kugeza ubu mu Rwanda hari ikigo kimwe kigisha abana bafite ibibazo bya Autisme.
Ikindi aba babyeyi bagaragaza ni ukuba hakwiye ingamba n’ubukangurambaga bwatuma bagenzi babo bagira amakuru kuri icyo kibazo kuko gihangayikishije.
Autisme ntabwo ari indwara nk’uko bamwe bajya babitekereza ahubwo ni ikibazo cyangwa imimerere ituma umwana yitwara mu buryo budasanzwe. Ifata umwana, ahanini igaragara atangiye kugira amezi umunani.
Umwana ufite ibimenyetso byayo cyangwa uyifite, agaragaza imyitwarire itandukanye n’iy’abandi, agakora ibinyuranye kuko aba atumva impamvu yabyo ndetse ishobora kuba yagira uruhare mu ididindira ry’ubwenge bigasaba kwitabwaho byihariye.
“Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, igaragaza ko umwe mu bana 100 aba afite ubumuga bwa Autisme.
Umubyeyi wo mu Karere ka Gasabo, ufite umwana wavukanye Autisme yabwiye IGIHE ko byabanje kubagora nk’umuryango kumenya ikibazo umwana wabo afite.
Ati “Umwana yatangiye ameze nk’uwigunze, ukabona adashabutse ngo akine nk’uko abandi bana biba bimeze, ariko nyuma tuza kubaza abaganga na bo dusanga ntibazi ikibazo afite kugeza ubwo yagize imyaka ibiri akaba ari bwo tumenya ko afite ikibazo cya Autisme.”
“Yagize ikibazo mu mikurire, mu kuvuga, mu kugenda,…ibintu byose wabonaga yaratakaye ugereranyije n’abana bo mu kigero cye.”
Uyu mubyeyi avuga ko bakimara kumenya ko umwana wabo afite Autisme bamujyanye mu Kigo cya Autisme Rwanda, yitabwaho ndetse ahabwa uburezi kugeza ubwo nyuma yaje kuhava akajya mu ishuri risanzwe.
Ati “Ubu agiye kurangiza kaminuza, ariko byaraduhenze cyane kuko twakoresheje ubushobozi bwinshi mu kumwitaho kugira ngo abashe kwiga muri Autisme Rwanda arangize ajye no mu mashuri yisumbuye, aba akeneye kwitabwaho by’umwihariko ugereranyije n’abandi bana.”
Gahongayire Illumine amaze imyaka icyenda akorana n’Umuryango Autisme Rwanda, aho yabashije kwiga byinshi kuri iki kibazo ndetse akamenya byinshi abantu batatekerezaga nk’ibimenyetso bya Autisme.
Mu kiganiro Gahongayire yagiranye na IGIHE yavuze ko hari impamvu ababyeyi baba badafite ubumenyi kuri Autisme, bikaba ari nazo mbogamizi zikomeye zihari.
Ati “Autisme ntabwo ari indwara, ntan’ubwo ivurwa ngo ikire, ni uburyo bwo kubaho bw’abana bitandukanye n’uko abandi bana tuzi baba bameze. Ababyeyi rero ntabwo babimenya kuko nta bumenyi buhagije bigeze babona kuko no mu gihugu muri rusange ntabwo icyo kibazo cya Autisme cyari kizwi.”
Yavuze ko ikintu giteye impungenge ari ukuba kwigisha abana bafite Autisme bisaba ubushobozi buhambaye kuko bisaba kubitaho cyane.
Ati “Abana benshi babanza kujya mu mashuri asanzwe bagerayo bakabanga kubera ko baba batazi ibibazo bafite. Abana bafite Autisme bakenera uburezi bwihariye kubera ko kubashyira ku murongo bisaba kumwigisha we wenyine kugira ngo ugire aho umuvana ugire n’aho umugeza.”
Yakomeje ati “Rero abantu benshi ntibafite ubwo bumenyi, bisaba ko hazabaho guhugura abantu batandukanye, ababyeyi n’abarimu bigisha mu mashuri asanzwe kugira ngo abana bazajya babagana bafite ikibazo cya Autisme bazajye bahabwa ubufasha.”
Hakenewe ingamba ku burezi buhenze…
Ubwo yari yitabye Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yabajijwe icyo Leta igiye gukora kugira ngo abana bafite Autisme bahabwe uburezi.
Depite Mukabalisa Germaine yavuze ko iki kibazo gikwiye guhabwa umwihariko ndetse hakaba hashyirwaho ibigo by’umwihariko bifasha abo bana.
Yagize ati “Ntabwo numva ko twaba dufite amashuri muri buri kagari abana bashobora kujyamo mu gihe byaba byashyizwemo imbaraga zikwiye ngo bibe bidakorwa. Politiki imaze igihe ariko ubushake nta buhari ndagira ngo mbasabe kizahabwe umwihariko.”
Minisitiri Musabyimana yagaragaje hakiri icyuho mu gutanga uburezi bw’abana bafite ikibazo cya Autisme.
Ati “Ubumenyi bujyanye na Autisme buracyari buke mu Banyarwanda, Leta ntiyicaye, turabizi ko amashuri ahenda ariko ntabwo hari amashuri abiri dufasha ya HVP Gatagara na SFPK ari Gikondo ariko ntibirashyitswa ahantu hose.”
“Gahunda ihari ni uko byakomeza kugezwa n’ahandi ngo abana bafite Autisme be gukomeza guhezwa bagire umwanya muri sositeye bitabahenze bityo rero bizakomeza.”
Ku rundi ruhande ariko Minisiteri y’Uburezi, igaragaza ko hari kuvugururwa integanyanyigisho, bityo ngo bazakorana na Autisme Rwanda, bazongeramo gahunda zifasha abana bafite Autisme kugira ngo na bo babone uburezi nk’uko n’abandi babuhabwa.
Autisme Rwanda ikora ubukangurambaga hirya no hino mu Mujyi wa Kigali aho yigisha ababyeyi kumenya ibiranga umwana ufite Autisme, uko yakwitabwaho ndetse n’uko yahabwa uburezi.
Ni ubukangurambaga bukorerwa mu bitangazamakuru, ahabereye amamurikagurisha, ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi haba hahuriye abaturage benshi.
UBUREZI.RW.