Uko ikoranabuhanga rifasha abarimu kunoza umurimo

Abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bavuga ko gukoresha ikoranabuhanga mu gihe bigisha, bifasha gutanga isomo neza ndetse bigafasha n’abanyeshuri kumva vuba ibyo bigisha.

Abarimu bigisha amasomo anyuranye bavuga ko ikoranabuhanga barikoresha haba mu gutegura inyigisho n’ibindi bijyanye n’ibidanago ndetse no mu kwigisha amasomo anyuranye.

Ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kacyiru ya 2 mu Karere ka Gasabo ni hamwe mu ho abarimu bavuga ko bahagurukiye gukoresha ikoranabuhanga ndetse bakaba bafite na internet ihagije.

Ku rundi ruhande abarimu bemeza ko ikoranabuhanga ari kimwe mu bibafasha kwiyungura ubumenyi kugira ngo bashobore kugendana n’igihe.

Nubwo bimeze bityo ariko abakora mu bijyanye no kwigisha bavuga ko hari ibikwiye kunozwa kugira ngo ikoranbuhanga rirusheho kubyazwa umusaruro.

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’imibereho n’iterambere ry’abarimu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, Leon Mugenzi avuga ko binyuze muri gahunda ya Rwanda Equip hahuguwe abarimu barenga ibihumbi 12 bo mu mashuri abanza n’ay’incuke mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Umunsi mpuzamahanga wa mwarimu watangiye kwizihizwa ku rwego rw’isi mu mwaka wa 1994, mu Rwanda watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 2002. Washyiweho hagamijwe kuzirikana akazi gakomeye gakorwa na mwarimu ndetse n’uruhare agira mu gutegura umunyeshuri kuva akiri muto amutegurira kuzagira ejo hazaza heza.

UNESCO ivuga ko kuri ubu ku isi hari abarimo barenga miliyoni 94,mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye ibihugu byihaye mu mwaka wa 2030 birasaba ko kuri abo hiyongeraho abandi miliyoni 69.

 

UBUREZI.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA