Uko Urugo mbonezamikurire rwahinduye imibereho y’abana muri Rugerero ya Rubavu

Urugo mbonezamikurire (ECD) ni kimwe mu bikorwa byinshi biri mu Mudugudu w’Icyitegererezo (IDP Model Village) wa Muhira, uri mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, abaturage bahawe na Perezida Paul Kagame nyuma yo kwibasirwa n’ibiza muri Gicurasi uyu mwaka.

Kugera muri uyu mudugudu byabaye nk’igitangaza ku baturage imitungo yabo yatikijwe n’imvura idasanzwe, yanatwaye ubuzima bw’abaturage basaga 135.

Ibi biza byaje umudugudu wa Rugerero ugeze kure wubakwa, ku buryo wahise wifashishwa mu kugoboka abari mu kaga. Abana bitaweho mu buryo bwihariye.

Aganira na IGIHE, Umuyobozi w’Urugo Mbonezamikurire rwa Muhira, Bahati Victoire, avuga ko mbere y’uko uyu mudugudu wubakwa, abahatuye batiyumvishaga ko iterambere nk’iri ryahagera.

Yagize ati “Iyi ECD ikimara gutangira, twabonye ababyeyi benshi babishishikariye, bari babifitiye inzara n’inyota, y’uko hano iwabo naho haza ECD nk’uko bazumvaga ahandi”.

Abana barererwa muri uru rugo ni abategereje gutangira amashuri abanza. Bagaragaza impinduka zidasanzwe ku buzima n’imikurire byabo.

Bahabwa serivisi zikomatanyije zigenewe abana biga mu ngo mbonezamikurire, hagendewe ku nteganyanyigisho ya Minisiteri y’Uburezi, indyo yuzuye, isuku n’isukura n’ibindi.

Ubuyobozi bw’uru rugo bugira uruhare mu gukangurira ababyeyi gutegura indyo yuzuye, abana bagahabwa na serivisi zo kubarinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Bahati yakomeje ati “Buri muturage arashaka ko umwana we ajya mu rugo mbonezamikurire kuko serivisi bahabwa hano zose ziba zigamije gukangura ubwonko kugira ngo bagire imikurire myiza. Mbese bakigera aha ubona ari abana bagize gahunda, ubona hariho itandukaniro cyane.”

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rubavu, Nzabonimpa Deogratias, yavuze ko iyi ECD ifite ubushobozi bwo kwakira abana 180, kandi ko bahabwa uburere n’ubumenyi bizabafasha guhatana mu ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati “Hari ECD ishobora kwakira abana benshi bafite imyaka iri hagati y’itatu n’itanu, mbere yuko batangira amashuri abanza. Nabo urumva ni abana benshi, abana bagera ku 180 kuri ECD igezweho, yujuje ibisabwa byose ku rwego navuga mpuzamahanga.”

Uretse urugo mbonezamikurire y’abana, uyu mudugudu ufite ibindi bikorwaremezo nk’imihanda, agakiriro, isoko n’ivuriro ry’ibanze rya Muhira, amashanyarazi, amazi, ikibuga cy’imikino y’intoki, ubwiherero rusange, umurima w’imboga n’imbuto n’ibiraro byo korora inkoko. Ibi byose byatwaye ingengo y’imari ingana na miliyari 14,2 Frw.

Hari n’ibindi byakozwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko hari ibindi bikorwa byubatswe mu mwaka w’Ingengo y’Imari wa 2022-2023, bifatwa nk’umusaruro w’Imisoro yakusanyijwe muri aka Karere no hanze yako.

Ni ibikorwa bikomeje kugira uruhare rukomeye mu kuzamura iterambere ry’abaturage n’ishoramari ku Kiyaga cya Kivu.

Birimo umushinga wo gucukura Gaz Methane mu kiyaga cya Kivu, ukorwa n’ikigo Shema Power Lake Kivu.

Uyu mushinga ufite agaciro ka miliyoni $400 witezweho kuzamura ingano y’umuriro w’amashanyarazi mu gihugu, ukazatanga megawati 56.

Mu Karere ka Rubavu kandi huzuye umuyoboro munini w’amazi y’umugezi wa Sebeya ( Sebeya Retention Dam) watwaye 3.908.754.231 Frw.

Hubatswe kandi umuhanda wa kaburimbo Rugerero – Rubavu watwaye 12.296.169.131 Frw, naho umuhanda uhuza Marine – ULK n’umupaka wa RDC mu Murenge wa Gisenyi wo utwara 1.999.256.961 Frw.

Hanubatswe kandi Umurenge wa Nyakiliba wuzuye utwaye amafaranga angana na 303.007.029 Frw.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Lambert Dushimimana, yavuze ko mu mwaka ushize iyi Ntara yari yihaye intego yo gukusanya imisoro isaga miliyari 57 Frw, iza gukusanya izisaga 62 Frw.

Binyuze mu ngengo y’imari ya Leta, hakozwe byinshi birimo kunganira abaturage barenga 100,000 mu ifumbire, amaterasi yaciwe kuri hegitari zirenga 1500, abaturage 1116 bahawe inka muri Girinka, ibyumba 146 by’amashuri, amavuriro n’inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yashimiye abaturage bamaze kumva neza ibijyanye n’imisoro, ku buryo bayitanga uko bikwiye.

Yakomeje ati “Harimo bake batari babyumva cyane ku buryo rimwe na rimwe usanga adatanga umusoro uko bikwiye, nabo turabibutsa ko igihugu cyacu nta wundi uzacyubaka uretse twe.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bushimangira ko ibikorwa byubatswe muri aka Karere byazamuye imibereho y’abagatuye.

Bushimangira uruhare rw’imisoro itanzwe neza, bugasaba buri wese gukomeza kubigiramo uruhare.

 

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA