Umunyarwanda yakoze ikoranabuhanga rya BP7 ryitezweho kugabanya umubare w’abana bata ishuri

Cyusa Ian Berulo wigeze kuva mu ishuri kubera kubura ubushobozi, yakoze ikoranabuhanga rya BP7 rishyirwa muri telefoni, rigahuza inzego z’ibanze n’abarezi. Iyo umwarimu ahamagaye agasanga hari umwana wasibye ishuri ayo makuru ahita ajya muri telefoni y’umuyobozi w’ishuri no ku bayobozi bo mu nzego z’ibanze, ikibazo kigakurikiranwa hakiri kare.

Abana bata ishuri ni kimwe mu bibazo bibangamiye umuryango Nyarwanda kuko bituma bamwe muri bo bajya kuba ku muhanda, abandi bagahinduka amabandi n’inzererezi, bigasaba Leta imbaraga nyinshi kugira ngo basubire ku murongo.

Cyusa Ian Berulo yigeze kuva mu ishuri kubera kubura ubushobozi, aza kugira amahirwe Leta ikuraho amafaranga y’ishuri, bituma yiga agera ku mpamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.

Kuri ubu uyu musore wiyeguriye gukumira ko abana bata ishuri, yashinze umuryango Berulo Foundation, ufite gahunda yitwa Murengere atararenga, ikora ibikorwa byo gukumira ko abana bata amashuri.

Mu bikorwa by’uyu muryango harimo na application yo gutahura abana basiba ishuri n’abaritaye bagafashwa kurisubiramo hakiri kare.

Umwarimu kuri GS St Nicholas Nyamasheke A aho iri koranabuhanga ryatangiye gukoreshwa, Ndagijimana David, yabwiye IGIHE ko iri koranabuhanga ari ryiza kuko rifite umwihariko wo kuba rihita ritanga amakuru mu nzego z’ibanze.

Ubusanzwe umwarimu yahamagaraga abanyeshuri, yabona hari usibye kabiri cyangwa gatatu yikurikiranya akandika babyeyi akayiya umuturanyi kugira ngo azayijyane ababyeyi bazaze bazanye uwo mwana.

Ati “Iri koranabuhanga rizagabanya umubare w’abana bata ishuri kuko hari igihe watumaga ku mubyeyi na we ntaze. Ugasanga umubyeyi na we ntazi agaciro k’imyigire y’umwana”.

Ndagijimana yavuze ko inzego z’ibanze zitagiraga uruhare rugaragara mu gukumira ko abana bata ishuri kuko zitamenyaga amakuru hakiri kare.

Ati “Iri koranabuhanga rizatuma inzego z’ibanze zimenya amakuru hakiri kare zifashe ababyeyi n’abarimu kugira ngo abana baze ku ishuri”.

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Ste Catherine Nyamasheke B, Mukabahizi Beatha, yavuze ko bari basanzwe bafite ikoranabuhanga rifasha umwarimu guhamagara akamenya uwaje n’uwasibye.

Ati “Uburyo bwo gukurikirana uwasibye ni bwo bushya iyi ’application’ Ian Berulo yatuzaniye ije kudufasha. Mwarimu najya amara guhamagara umukuru w’umudugudu azajya ahita abibona ko umwana wo kwa kanaka yasibye ishuri, adufashe gukurikirana tumenye niba impamvu bagenzi be batubwiye ari yo koko”.

BP7 ikora ite?

BP7 ni ikoranabuhanga ryakozwe n’impirimbanyi yo kurinda abana guta ishuri, Cyusa Ian Berulo. Ni ’application’ ishyirwa muri telefoni z’abarimu, n’abayobozi b’inzego z’ibanze kuva ku muyobozi w’isibo, Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere.

Iyo mwarimu yinjiye muri iyi application ajya ku rutonde rw’abanyeshuri agahamagara, uwo asanze adahari agakanda imbere y’izina rye agahitamo yasibye, akabaza abanyeshuri baturanye impamvu yamusibije, yamara kuyimenya akajya ahanditse impamvu akayihitamo, yaba itarimo akajya ahandikwa ibindi, akayandika.

Mwarimu iyo amaze kwandika impamvu, umuyobozi w’umududugudu muri telefoni ahita abona ko uwo mwana yasibye ishuri, na we akaba afite inshingano yo kubaza ababyeyi b’uwo mwana impamvu umwana yasibye ishuri.

Cyusa Ian Berulo yabwiye IGIHE ko intego afite ari uko iri koranabuhanga ryagera mu bigo byose by’amashuri, ku ikubitiro akaba yarahereye mu turere two mu Ntara y’Iburengerazuba turimo Nyamasheke, Karongi, Rutsiro na Rubavu.

Ati “Iyi application ntabwo igurishwa, ntabwo naba naravuye mu ishuri nabuze amafaranga 100 hanyuma ngo application nkoze ngira ngo ndinde abana guta ishuri nyigurishe.”

Imibare yo mu 2020/2021 igaragaza ko mu Rwanda abana b’abahungu bata ishuri kurusha abakobwa kuko muri uwo mwaka no mu myaka itatu yawubanjirije abahungu bataye ishuri ari 11% mu gihe abakobwa ari 7%.

UBUREZI.RW

 

 

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA