Umwalimu SACCO iri mu rugendo rwo gusobanurira abanyamuryango bayo serivisi n’imikorere yayo

Umwalimu SACCO iri guhura n’abanyamuryango bayo ku rwego rw’Umurenge mu Turere dutandukanye, hagamijwe kubakangurira no kubasobanurira serivisi n’imikorere yayo. Iyi gahunda yo kwegera abanyamuryango ku rwego rw’umurenge iteganyijwe gukorwa mu byiciro mu minsi ya wikendi, icyiciro cy’uyu mwaka cyatangiye ku wa gatandatu tariki ya 04 Ugushyingo kikazarangira ku ya 02 Ukuboza 2023.

Umwalimu SACCO yari isanzwe isanga abanyamuryango bayo mu bigo by’amashuri bakoreramo kugira ngo ibigishe kandi ibasobanurire serivisi itanga, ariko byagaragaye ko kubasanga ku bigo by’amashuri bigishamo mu masaha y’ikiruhuko bidatuma hahuzwa abanyamuryango benshi icyarimwe kandi ntibitange umwanya uhagije wo kubasobanurira neza serivisi zitangwa na koperative yabo, nyamara bakeneye gusobanukirwa byimbitse ibisabwa n’ibyiza bya serivisi z’Umwalimu SACCO kugirango babashe kuzikoresha mu rwego rwo kuzamura imibereho yabo.

Iyi gahunda yo kwegera abanyamuryango mu mirenge batuyemo ni urubuga rwihariye Umwalimu SACCO yahisemo guhuriraho n’abanyamuryango benshi imbonankubone bakaganira na bo ibisabwa n’ibyiza bya serivisi z’Umwalimu SACCO, imbogamizi n’inzitizi abanyamuryango bahura na zo mu gihe bahabwa serivisi zitandukanye za koperative, bagatanga n’ibitekerezo ku buryo bwo kunoza imitangire ya serivisi.

Avuga ku birebana n’iyi gahunda, Madamu UWAMBAJE Laurence, Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umwalimu SACCO yagize ati: “Twahisemo gutegura iyi gahunda yo kwegera abanyamuryango ku rwego rw’Umurenge kuko twabonye ko n’ubwo dusanzwe duhura na bo mu bigo by’amashuri bakoreramo, haracyari icyuho mu gukangurira amashuri n’abanyamuryango ku bijyanye na serivisi zitandukanye zitangwa n’Umwalimu SACCO. Ubu bukangurambaga bugenewe abanyamuryango ku rwego rw’Umurenge buzadufasha guhura n’abanyamuryango benshi icyarimwe no kubagezaho amakuru asa.Turashaka kuzamura imyumvire y’abanyamuryango ku birebana n’imicungire y’imari ndetse na serivisi z’Umwalimu SACCO ahanini tukibanda kuri serivisi nshya.”

Yongeyeho ati: “Tuzakoresha aya mahirwe kugira ngo twigishe abanyamuryango ibijyanye n’imicungire myiza y’imari, ndetse tunabashishikarize kwimakaza umuco wo kuzigama nk’ibuye ry’ifatizo mu kubaka iterambere ry’ubukungu ryabo ry’ejo hazaza.”

Muri iki cyiciro cy’uyu mwaka, ubu bukangurambaga buteganyijwe gukorerwa mu turere 10 ari two Kirehe, Nyabihu, Ngororero, Gisagara, Bugesera, Gakenke, Muhanga, Rusizi, Gatsibo na Huye kandi ibikorwa nk’ibi bizajya bibera kuri site ebyiri zatoranyijwe muri buri karere. Koperative iteganya guhura nibura n’abanyamuryango 9,719 muri utwo turere 10.

Ubukangurambaga bwo kwegera abanyamuryango muri utwo turere 10 twavuzwe haruguru buzakorwa mu byiciro 4 ku matariki atandukanye ku buryo bukurikira:

Icyiciro cya mbere kigizwe n’uturere twa Kirehe, Nyabihu na Ngororero cyabaye kuwa gatandatu tariki ya 04 Ugushyingo 2023.
Icyiciro cya kabiri kigizwe n’uturere twa Gisagara, Bugesera na Gakenke kizaba ku wa gatandatu 11 Ugushyingo 2023.
Icyiciro cya gatatu kigizwe n’uturere twa Muhanga, Rusizi na Gatsibo kizaba ku wa gatandatu tariki ya 18 Ugushyingo 2023.

Icyiciro cya kane kigizwe n’Akarere ka Huye kizaba ku wa gatandatu tariki ya 02 Ukuboza 2023.

Ku isoko rya serivisi za banki n’imari ryo muri iki gihe, ibintu byose bigomba kubakira ku mukiliya. Ni muri urwo rwego Umwalimu SACCO yahisemo gahunda yo kwegera abakiriya / Abanyamuryango bayo nk’uburyo bunoze butuma koperative ivugana n’abanyamuryango bayo imbonankubone hagamijwe kumenya no gusubiza ibyifuzo byabo ndetse no gushimangira umubano na bo.

Madamu UWAMBAJE yongeyeho ati: “Turashishikariza abanyamuryango ba koperative kuduha ibitekerezo n’ibyifuzo byabo cyane cyane ibijyanye n’uburyo bwo kubaha serivisi nziza kuko twiyemeje gushingira ku byifuzo by’abanyamuryango kugira ngo tugere ku ntego nyamukuru yacu ariyo yo gutanga serivisi ntagereranywa ku banyamuryango no guhaza ibyifuzo byabo birebana na serivisi dutanga.”

Muri iyi gahunda yo kwegera abanyamuryango, Koperative Umwalimu SACCO yiteguye gushimangira umubano hagati yayo n’abanyamuryango yibanda ku bintu by’ingenzi bikurikira:

Gusubiza ibibazo by’abanyamuryango ku byerekeye serivisi zitangwa n’Umwalimu SACCO;
Guha abarimu amahirwe yo gutanga ibitekerezo n’ibyifuzo ku birebana n’uburyo imitangire ya serivisi yakomeza kunozwa;
Kwigisha abanyamuryango umuco wo kuzigama n’ibyiza byawo;

Gukangurira abanyamuryango kuzigama mu buryo buhoraho kubyo imishinga yabo ibyara inyungu yinjiza no kubitsa buri gihe kuri konti zabo zafunguwe mu Umwalimu SACCO;

Guha amakuru arambuye abanyamuryango ku bijyanye n’inguzanyo ya GIRA IWAWE iherutse gutangizwa hamwe n’izindi serivisi nshya z’ikoranabuhanga ziherutse gutangizwa nka E-Tax Payment system, Internet Banking na Mobile App.

 

UBUREZI.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA