Umwarimu SACCO irakataje mu gushyira itafari ku ireme ry’Uburezi mu Rwanda

Mu gihe igihugu gikataje mu nzira iganisha ku guteza imbere uburezi, ikigo cy’imari Umwarimu SACCO ni kimwe mu byiza byagaragaye bituma uburezi bw’u Rwanda bugera ku rwego rwo hejuru, ndetse no mu kongera ireme ry’uburezi.

Mu Rwanda, imwe mu nkingi y’uburezi bufite ireme ni uruhare rw’abarezi, ndetse n’ubushobozi bwabo bwo gukora neza no gutanga amasomo afite ireme. Bityo Mwarimu SACCO (koperative y’abarezi), ni umwe mu mishinga y’ingenzi mu gufasha abarezi kugera ku ntego zabo, binyuze mu kubaha inguzanyo n’ubufasha mu by’imari, bigatuma barushaho gutanga uburezi bufite ireme.

Uruhare rwa Mwarimu SACCO mu gushyigikira abarezi no kubaha amahirwe yo kongera ubumenyi, kubona ibikoresho by’ishuri, no gutanga amasomo afatika, ni kimwe mu byiza byagaragaye ko biri gushyira itafari ku ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Muri gahunda yo kongera ireme ry’uburezi mu Rwanda, Mwarimu SACCO igira uruhare runini mu gufasha abarimu kugera ku ntego zabo, haba mu rwego rw’imibereho cyangwa mu burezi. SACCO, ikorana n’abarimu mu buryo bwo kubaha inguzanyo n’amahirwe yo kwiteza imbere mu buzima bwabo, bituma abarimu babasha kugura ibikoresho byo mu burezi, kwiga ubumenyi bushya, ndetse no kunoza imyigishirize yabo mu mashuri.

Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko imikoranire yayo na Mwarimu SACCO igira ingaruka nziza ku burezi mu Rwanda, ngo kuko abarezi bafite ubushobozi mu buzima bwabo bwa buri munsi babasha no gukora neza mu kazi kabo ko kwigisha. Aho ubu bamwe mu barimu batunze ibikoresho byabo byifashishwa mu ishuri , ibituma abanyeshuri babona byinshi kurushaho ndetse n’ubumenyi buhamye.

Ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’Uburezi, Dr. Joseph Nsengimana, ubwo hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga w’Abarezi mu Rwanda umwaka ushize wa 2024 , yavuze ko koperative nka Mwarimu SACCO ifasha abarimu byinshi birimo no gutanga uburezi bufite ireme.

Yagize ati “Mwarimu SACCO ifasha abarimu kubona inguzanyo ku nyungu nkeya, bikabafasha kuzamura ubushobozi bwabo no gutanga uburezi bufite ireme.”

Yakomeje avuga kandi ko Mwarimu SACCO, igira uruhare runini mu kunoza ireme ry’uburezi, aho ngo abarimu babona uko bagura ibikoresho, kwiyungura ubumenyi, ndetse no kubona amahugurwa aganisha ku ireme ry’uburezi.

Ubuyobozi bwa Umwarimu SACCO bugaragaza ko abarimu ba Leta bahabwa inguzanyo ku nyungu ya 11% mu gihe umwarimu wo mu mashuri yigenga ahabwa inguzanyo ku nyungu ya 13%.

Koperative Umwalimu SACCO mu 2023 yabaruraga umutungo rusange ubarirwa agaciro ka 193.309.396.619 Frw. Ndetse muri uwo mwaka yungutse 15.396. 878.568 Frw hatari havanwamo imisoro.

Nk’uko bigaragara uruhare rwa Mwarimu SACCO mu guteza imbere ireme ry’uburezi ni rwiza, kandi ruzakomeza gutanga ishusho nziza y’uburezi mu Rwanda.

Umwalimu SACCO yashinzwe mu 2006 ariko itangira gutanga inguzanyo mu 2008 ku gitekerezo cyo guharanira kuzamura ubuzima bwa mwarimu binyuze mu kumuha inguzanyo yunganira umushahara.

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA