Uruhare rw’amashuri y’incuke mu burezi bufite ireme

Amashuri y’incuke amaze kuba kimwe mu biri gukemura ikibazo cyari kimaze kuba ingutu cy’abasoza amashuri abanza batazi gusoma no kwandika.

Hashize igihe kitari gito mu Rwanda hatangijwe amashuri y’incuke mu rwego rwo guteza imbere uburezi, kandi yabaye intambwe ikomeye mu kugera ku ntego y’uburezi buhamye n’uburere mu gihugu.

Amashuri y’incuke yashyizweho mu Rwanda hagamijwe guteza imbere uburezi bw’abana bato no kubategura neza kugira ngo bazagire ubumenyi n’ubushobozi bwo kwiga neza mu mashuri yisumbuye. Ibi byakozwe kugira ngo abana batangire amashuri bafite ubumenyi bw’ibanze bwubaka ubushobozi bwo kumva no gukoresha neza amasomo biga mu gihe bazaba bamaze gukura.

Hari impamvu rero nyinshi zitandukanye zituma buri mwana wese agomba kwiga cyangwa se kunyura mu mashuri y’incuke , mbere y’uko ajya mu mashuri abanza(Primary), zirimo ko ; amashuri y’incuke afasha abana bato kwiga ibintu by’ibanze nk’ururimi, imibare, ubuzima bwiza, n’imyifatire, byose bifasha mu iterambere ry’imitekerereze yabo.

Si ibyo gusa kuko amashuri y’incuke afasha abana kuganira, gukorana n’abandi, no kumenya imyitwarire iboneye mu muryango n’ahandi. Ndetse aya mashuri y’inshuke atanga ubumenyi mu bijyanye n’imyitwarire, imyambarire, n’uburyo bwo kwitwara mu muryango no mu buzima busanzwe.

Mu Rwanda, umwana atangira amashuri y’inshuke afite imyaka 3 y’amavuko. Ibigaragara nk’igihe cyiza cyo gutangira kugira ubumenyi bw’ibanze no gukurira mu muryango w’abana, aho bahabwa amahirwe yo kwiga binyuze mu mikino n’ibikorwa by’ubugeni, bizabafasha gutegura neza gutangira amashuri abanza.

Gahunda yo gutangira amashuri y’inshuke ku bana bafite imyaka 3 y’amavuko mu Rwanda yatangijwe mu mwaka wa 2008. ni icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda mu rwego rwo guteza imbere uburezi n’ireme ryabwo, hagamijwe gufasha abana kubona ubumenyi bw’ibanze hakiri kare. Iyi gahunda yari igamije gufasha abana gukurana ubumenyi buhamye no kwitegura neza gutangira amashuri abanza.

Byashimangiwe kandi na Politike y’uburezi ya Leta , igamije kugeza uburezi bw’ibanze kuri bose no gufasha abana kumenya gusoma, kwandika, no kubara mu buryo bworoshye kandi bubafasha mu iterambere ryabo.

Ubushakashatsi bw’umuryango mpuzamahanga wita ku bana ‘Save the Children’, bwakozwe kuva mu mwaka wa 2017 mu bigo by’amashuri 110 byo mu turere twa Gasabo, Nyabihu, Ngororero na Kicukiro, bwagaragaje ko kunyuza abana mu mashuri y’incuke mu rwego rwo kubatoza gusoma bakiri bato, ari kimwe mu bizakemura ikibazo cy’abasoza amashuri abanza batazi gusoma no kwandika.

Mu Rwanda abanyeshuri 39% nibo baca mu mashuri y’incuke ku baba bagomba kunyuramo. Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri [NST2], ifite gahunda yo kongera umubare w’abanyeshuri biga mu mashuri y’incuke ukagera kuri 65% mu myaka itanu.

Ibi bigaragara nk’umurongo wo gushimangira gahunda yo kwita ku burezi bw’umwana kuva akiri muto.

Igitekerezo cyo gushinga amashuri y’incuke cyatekerejwe mu mwaka wa 1988, gitekerejwe n’abantu 13 bari bahuriye mu itsinda ry’ikimina bise Abajyinama, ryabafashaga kubitsa no kugurizanya. Ishuri rya mbere barishinze I Gihara mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi.

Uruhare rw’amashuri y’inshuke mu burezi bw’u Rwanda

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA