URwanda rwabonye impano ya miliyoni 50 z’amadolari yo kugeza ‘Smartphones’ ku barimu

Ubwo kuri uyu wa 14 Ukuboza 2023 hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu, Umunyamerika Wilmot Reed Hastings Jr uri mu batangije Urubuga rwa Netflix rumaze kubaka izina mu kwerekana filime ku Isi, yahaye u Rwanda impano y’asaga miliyari 61 Frw (miliyoni 50$) azifashishwa mu guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi bw’u Rwanda aho abarimu bazoroherezwa gutunga telefoni igezweho.

Usibye kandi abarimu, buri muturarwarwanda ushaka gutunga iyo telefoni azayihabwa ku giciro cy’ibihumbi 20 Frw, aho uyiguze agashyiramo amafaranga yo guhamagara agera ku 1000 Frw ashobora kugura ipaki imufasha guhamagara no kohereza ubutumwa bugufi ku mirongo yose mu kwezi, ndetse agahabwa gigabytes 30 za internet.

Mu butumwa yatangiye mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abarimu byabereye mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 14 Ukuboza 2023, Wilmot Reed Hastings yavuze ko azi urugendo rugoye rwa mwarimu, ikaba imwe mu mpamvu yatumye atera inkunga iyo gahunda.

Ati ‘‘Mu myaka 41 ishize, nari umwarimu mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye. […] ndabyibuka ko mu mwaka wa mbere nigishishe muri Eswatini wari umwaka ugoye. Nta bikoresho nari mfite.’’

Reed yavuze ko icyo yibuka ari uko abanyeshyuri yigishaga bari bafite ubushake bwinshi bwo kugera ku nsinzi, abwira abarimu bo mu Rwanda ko ahamya adashidikanya ko abanyeshuri bigisha mu gihe cya none bafite intumbero nk’iyo, bityo ko bakwiye koroherezwa mu kugera ku bumenyi bifuza hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yanavuze ko yamaze imyaka itatu yigisha, nyuma mu myaka 25 ishize ajya gushinga Urubuga rwa Netflix, ariko uyu munsi akaba yifuje kwifatanya n’u Rwanda mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umwarimu, akanagira uruhare mu iterambere ryarwo binyuze muri iyo mpano ya miliyoni 50$ yatanze.

Reed Hastings yanavuze kandi ko mu bihugu byose yagezemo u Rwanda rudasanzwe mu kwihuta mu iterambere ndetse n’ibindi, bityo akaba yifuje kugira uruhare mu gushyira itafari ku ntego yarwo yo kugira abaturage bize, no guteza imbere imikoreshereze y’ikoranabuhanga.

Mu Ukwakira 2023 ni bwo mu Rwanda hatangijwe gahunda yo koroshya uburyo buri Muturarwanda yakoroherezwa gutunga telefoni igezweho.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yasobanuye uko izo miliyoni 50$ zatanzwe n’ Umunyamerika Wilmot Reed Hastings Jr zizakoreshwa mu gutuma iyo gahunda igerwaho.

Ati ‘‘Iyi gahunda ishyirwaho yari igamije ko nibura buri telefoni igezweho umuntu yakwishyura ibihumbi 20 Frw akayibona, noneho buri kwezi akajya yishyura 1.000 frw kimufasha kugira ngo abe afite iminota itabaze ashobora guhamagaza igihe cyose mu kwezi.’’

‘‘Akohereza SMS akeneye zose ku buntu, akabona na internet. […] kandi iyi ni gahinda tuzakomeza.’’

Abarimu basabye ko bakongererwa gahunda zibafasha kwihuta mu iterambere no guhindura imibereho

Ku barimu baba badafite ubushobozi bwo guhita batangira rimwe ibihumbi 20 Frw ngo bagure iyo telefoni, bazoroherezwa kuyishyura mu byiciro mu gihe cy’umwaka.

Mu myigishirize y’abarimu, izi telefoni zitezweho kuzagira uruhare mu koroshya ibirimo ubushakashatsi, itumanaho hagati y’abarimu, gukurikirana abanyeshuri mu buryo bw’umwihariko n’ibindi, bizagira uruhare mu kubaka uburezi bufite ireme hifashishijwe ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu, yashimiye abafatanyabikorwa b’u Rwanda muri iyo gahunda barimo Umunyamerika Wilmot Reed Hastings Jr na Sosiyete y’Itumanaho ya Airtel Rwanda, mu gutuma iyo gahunda ishyirwa mu bikorwa kuko igiye kugira uruhare mu guteza imbere uburezi bufite ireme mu Rwanda, no kuzamura imikoreshereze y’ikoranabuhanga ku Baturarwanda muri rusange.

UBUREZI.RW

 

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA