Za Kaminuza muri Africa ziyemeje gushyira hamwe mu Bushakashatsi

Kaminuza y’u Rwanda n’izindi zo muri Africa ziteraniye i Kigali mu nama yigira hamwe uko ubufatanye mu bushakashatsi bukoresha ikoranabuhanga bwazana impinduka kuri uyu mugabane.

Ibi biri mu murongo wo guteza imbere amasomo atangwa mu mashuri y’ikoranabuhanga, African Engineering and Technology Network (AFRETEC) ihuriyemo za kaminuza zitandukanye zo muri Africa zirimo iya Lagos muri Nigeria, Kaminuza y’u Rwanda, American University of Cairo yo mu Misiri, iya Nairobi muri Kenya, na Carnegie Mellon University- Africa.

Mu nama yahuje abashakashatsi bo muri izo Kaminuza zitandukanye kuri uyu wa Mbere, tariki 25 Werurwe 2024, bagaragaje ko hagomba kubaho ubufatanye ngo hakorwe ubushakashatsi butanga ibisubizo byugarije Africa.

Berekanye ko ingingo ikomeye igomba kugaragaza umusaruro ari uguhuriza hamwe ibitekerezo byabo mu gukora ubushakashatsi.

Dr Damien Hanyurwimfura, uyobora Ikigo Nyafurika cy’Icyitegererezo cyigisha ibyikoreshwa rya Internet yerekanye ko binyuze muri iyo gahunda, abashakashatsi bashyizwe mu matsinda, aho buri buri wese akaba afite inshingano areba mu ikorwa ry’ubushakashatsi.

Yasobanuye ko kandi mu binagiro byabahuje byari bigamije kungurana ibitekerezo by’uko barushaho kunoza ubushakashatsi buzana impinduka zikenewe muri Africa “Ubu gahunda dufite ni ugukora imishinga isubiza ibibazo bya Afurika.

Akomeza agira ati “Hari imishinga dufite yo kuzakoraho ubushakashatsi bugamije kuzana ibisubizo ku bibazo by’abanyafurika hakoreshejwe ikoranabuhanga. Nk’ubu hari imishinga natanze igamije kurebera hamwe uko twateza imbere ubuvuzi.”

Aha yagaragaje ko ubu bushakashatsi buzagaragaza uko umuganga ashobora kwita ku murwayi batari kumwe nk’uko bikorwa mu bihugu byateye imbere nk’Uburayi.

Ubu bushakashatsi buzakorwa mu nzego zirimo ubuvuzi, ubuhinzi, uburezi, inganda n’ibindi bitandukanye hagamijwe gushakira hamwe igisubizo ku bibazo bya Afurika hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Kaminuza muri Africa ziyemeje gushyira hamwe mu Bushakashatsi

NIYIKIZA Nichas/IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA