Zari yakoze ubukwe n’umusore arusha imyaka 10

Umuherwekazi w’umugande uba muri Afurika y’Epfo, Zari Hassan yamaze gukora ubukwe n’umukunzi we Shakib Lutaaya bari barahanye isezerano imbere y’Idini ya Islam.

Ni ubukwe bwabaye tariki ya 3 Ukwakira 2023 bubera mu Mujyi wa Pretoria muri Afurika y’Epfo aho aba bombi batuye.

Ubu bukwe bukaba bwaritabiriwe na bamwe mu byamamare barimo umumiliyoneri akaba n’inshuti magara ya Zari, Zodwa Mkandla.

Ubu bukwe bw’abari bambaye imyeru “Wedding White Party” ntabwo Diamond Platnumz wabyaranye na Zari abana babiri ntabwo yabwitabiriye.

Uyu mugore w’abana batanu, abahungu be batatu bakuru yabyaranye na Ivan Semwanga bari bambaye umweru nk’abandi bashyitsi bose, umuhungu yabyaranye na Diamond, Nillan yari yambaye ikoti ry’ikigina risa n’imyenda Shakib yari yambaye ni mu gihe umukobwa yabyaranye na Diamond, Tiffah we yari yambaye ikanzu y’umweru.

Muri ubu bukwe nibwo bahanye isezerano ryo kubana akaramata, mu bibi ndetse no mu byiza.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2022 nibwo Zari yahishuye ko yavuye kwerekanwa iwabo wa Shakib ndetse bamwishimiye

 

UBUREZI.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA