Basketball: IPRC Kigali yegukanye irushanwa ryahuzaga amakipe ya za IPRC

Ikipe y’umukino w’intoki wa Basketball ya IPRC Kigali niyo yegukanye irushanwa ryahuzaga amakipe ya za IPRC, aho yatsinze IPRC Musanze ku manota 95 kuri 75.

Ni mu mukino wabereye muri IPRC Huye kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Mata 2021, aho IPRC Kigali na IPRC Musanze arizo zari zageze kuri finali.

Ku isaha ya saa saba z’amanywa nibwo IPRC Musanze na IPRC Kigali zacakiranye, maze umukino urangira ikipe ya Basketball ya IPRC Kigali yegukanye insinzi ku manota 95 kuri 75.

Ikipe ya IPRC Kigali ni imwe mu makipe yagaragaje ishyaka aho nko kugirango igere muri kimwe cya kabiri yatsinze IPRC Kitabi amanota 125 kuri 28. Aho bayitsinze bayirusha ku buryo bugaragara.

Naho IPRC Musanze yo yari yageze muri kimwe cya kabiri itsinze IPRC Gishari amanota 91 ku manota 40, aho nayo yagaragaje itandukaniro muri uyu mukino.

IPRC Kigali ikaba yageze ku mukino wa nyuma itsinze IPRC Huye, aho bayitsinze ku manota 89 kuri 83, umukino warimo ishyaka ku mpande zombi.

Iyi mikino ihuza za IPRC uko ari 8 iya Kigali, Huye, Gishari, Musanze, Karongi, Kitabi, Tumba na Ngoma, ikaba ikinwa mu mikino yose. Gusa muri Basketball ho yashojwe IPRC Kigali ariyo yegukanye insinzi.

Biteganyijwe ko aya marushanwa azasozwa ku mugaragaro ku itariki ya 1 Kamena 2024, aho ibikombe bizatangirwa mu birori bizabera kuri IPRC Kigali.

IPRC Kigali yegukanye irushanwa rya Basketball ryahuzaga amakipe ya za IPRC
IPRC Kigali yatsinze IPRC Musanze ku mukino wa nyuma
IPRC Kigali ikaba yarazamutse ibikwiye

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA