Bugesera/Ntarama: Minisitiri Dr Bizimana yahishuye inkuru y’umwana wishwe asoma igitabo

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) Dr. Bizimana Jean Damascène yagarutse ku nkuru y’umwana muto w’umunyeshuri wiciwe ku kiliziya i Ntarama mu karere ka Bugesera mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi yabigarutseho tariki 16 Mata 2024, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, ahanashyinguwe mu cyubahiro muri uru rwibutso imibiri 120 yabonetse.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) Dr. Bizimana Jean Damascène yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ikirangira, umunyamahanga witwa Françoise Bouchet-Saulnier wakoreraga Médecins Sans Frontières wageze i Ntarama bwa mbere, yanditse igitabo cyitwa ‘Maudit soient les yeux fermés’ anakora filimi mbarankuru y’ibyo yabonye.

Aho uyu munyamahanga yageze i Ntarama imibiri igihari ariko yarangiritse, ariho yaboneye umurambo w’umwana uri mu cyigero cy’imyaka 10 na 12, wishwe n’Interahamwe arimo asoma igitabo cy’Igifaransa yigiragamo.

Ati: “Iruhande rw’uwo murambo hari igitabo yigiragamo igifaransa, kirambuye, aharambuye rero aho ngira ngo umwana yari ageze asoma, handitse ngo ‘Maudit soient les yeus qui se ferment quand ils doivent rester ouverts’ (ni havumwe amaso asinzira mu gihe yagombye guhora akanuye).”

“Umunyamahanga yabibonyemo ubutumwa bukomeye avuga ko ubwo butumwa buri mu gitabo, ari we bubwira. Yavuze ko akwiye kubyandika agakora uko ashoboye bikamenyekana, ni uko yashatse amakuru akoramo filimi mbarankuru.”

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko amaso ya ba Musenyeri Perrodin na Mugenzi we w’umupadiri yahumye mu gihe yakagombye kuba yararebaga. Ndetse n’amaso y’abasabwa kwerekana imibiri y’Abatutsi bishwe, bakaba babonwa kubera ibikorwa remezo bihakorerwa cyangwa iyo bashwanye hagati yabo bakabivuga, aracyahumye nkuko Minisitiri Bizimana yabigarutseho.

Yagize ati: “Ntabwo arafunguka ngo arebe ibyiza ubuyobozi bwiza bugeza ku gihugu, abazima rero nidukomeze duhumuke, amatwi yumve, arebe, ikaramu zacu zikore, zandike, amateka tuyamenyekanishe, twigishe abana bato, tubigishe neza, turere abana neza. Aba bana b’u Rwanda nibarerwa, barerwa n’urukundo, mu mahoro, mu butabera, mu mutekano, mu butwari, mu ishyaka, mu bupfura ni cyo kizabaranga.”

Yakomeje avuga ko kuri ubu u Rwanda rufite amahirwe atabaho kuba rufite imiyoborere myiza ifite icyerekezo cyo cyubaka buri munyarwanda. Ariko abantu badakwiye gukangwa nabapfobya amateka u Rwanda rwanyuzemo.

Agaragaje ko hari abitwa ko bihaye Imana bajya ku mbuga nkoranyambaga bakigisha urwango ruremereye, badakwiye kureberwa.
Ati: “Abo rero bidukanga nidukomeze icyerekezo cy’ubuyobozi bwacu, nidukomeze ubumwe tumaze kubaka.”

Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ruruhukiyemo imibiri isaga 5,000 n’indi 120 yahashyinguwe kuri uyu wa Kabiri.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bushima Leta y’u Rwanda binyuze muri MINUBUMWE kuba harashoboye gutunganywa urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama.

Minisitiri MINUBUMWE, Dr. Bizimana Jean Damascène

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA