Kaminuza ya Arkansas yahaye ubwasisi bugera kuri 90% abanyeshuri baturuka mu Rwanda

Abanyeshuri baturuka mu Rwanda bakajya kwiga muri Kaminuza ya Arkansas   yo muri Leta Zunze Ubumwe  z’Amerika bagabanyirijwe ibiciro by’amafaranga y’ishuri kugera ku kigero kiri hagati ya 90% na 70%.

Mu  rwego rwo gufasha abanyeshuri baturuka mu Rwanda  kwiga muri iyi kaminuza  ya  Arkansas    yashyizeho uburyo bwo kugabanyiriza ibiciro abanyeshuri baturuka mu Rwanda  bitandukanye n’ibisazwe biriho muri iyi Kaminuza .

Gusa abanyeshuri bemerewe aya mahirwe  ni abavukira mu Rwanda  cyangwa se bakaba bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda, ariko bakaba badatuye muri Leta ya  Arkansas muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Abanyeshuri baturuka hanze ya Leta ya Arkansas  bishyura  arenga miliyoni 59 z’Amanyarwanda, gusa ku banyarwanda  bagabanyirijwe ku kigero kiri hagati ya 70% na 90%  bitewe n’icyo umunyeshuri agiye kwiga, iri gabanyirizwa rikaba rishobora gutuma  bishyura angana na  miliyoni 6 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Kugabanyirizwa   amafaranga y’ishuri ku banyarwanda  bikaba  bije guha amahirwe abanyarwanda  yo kubona uburezi buhendutse kandi buri ku rwego  mpuzamahanga.

Kaminuza ya Arkansas nimwe muri Kaminuza z’ubukombe ziba muri  Leta Zunze  Ubumwe z’Amerika, aho imaze imyaka  igera ku 150  itanga uburezi.

Kugeza ubu iyi Kaminuza  umunyeshuri  wujuje ibisabwa ku gipimo cya 79% abona amahirwe yo kuyigamo, naho  66% by’abanyeshuri batangiye amasomo muri iyi kaminuza  barayasoza .

Kaminuza ya Arkansas   ifite  amashami y’ikoranabuhanga, ubuzima , ubutabera n’andi mashami atandukanye, ndetse itanga impamyabumenyi zitandukanye kugeza ku  mpamyabumenyi z’ikirenga.

Abanyeshuri baturuka mu Rwanda bakajya kwiga muri Kaminuza ya Arkansas boroherejwe

TUYISHIME Olive/IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA