Kaminuza y’u Rwanda abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere bazajya biga indimi

Nyuma y’uko bigaragaye ko hari abanyeshuri barangiza muri Kaminuza batazi no kwandika ibaruwa isaba akazi, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente  yavuze ko umunyeshuri wa Kaminuza y’u Rwanda icyo yaba yiga cyose azajya yiga indimi.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 18 Mata 2024  ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi ibyagezweho na Guverinoma mu kunoza ireme ry’uburezi mu byiciro byose mu myaka irindwi hagati ya 2017-2024.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente  yavuze ko abanyeshuri biga mu mwaka wa mbere wa Kaminuza bazajya bigishwa  indimi hatitawe ku byo biga, mu rwego rwo kubafasha kurushaho kugira ubumenyi bwo gusobanura ibyo bize.

Minisitiri Dr. Ngirente yavuze kandi ko  porogaramu z’amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda zavuye kuri 161  zikagera kuri 88, imyaka yo kwiga iba 4 aho kuba 3 nk’uko byari bisanzwe ndetse n’umwaka wa mbere akazaba ari naho bigishwa ururimi rw’icyongereza mu mashami yose.

Ibi bije nyuma y’amavugurura yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri  yateranye  muri Gashyantare  27 mu mwaka wa 2024, agamije kongera ama koleje aho yavuye kuri 6 akagera kuri 7, ndetse  koleje zigize Kaminuza y’u Rwanda  zifite ibyo zihuriyeho zigahurizwa hamwe mu rwego rwo gukomeza kuzamura ireme ry’uburezi.

Kugeza ubu Kaminuza y’ u Rwanda ibarizwamo  abanyeshuri ibihumbi 30, aya mavugurura ya Kaminuza y’u Rwanda  akaba yaratangiye mu mwaka wa 2017 akazarangirana n’uyu mwaka  wa 2024.

Abadepite n’abasenateri bakaba bashimye intambwe imaze guterwa mu burezi muri iyi myaka irindwi (NST-1), nubwo hakiri ibicyeneye gushyirwamo imbaraga.

Umwaka wa mbere wa Kaminuza bazajya biga indimi

TUYISHIME Olive/IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA