Kaminuza y’u Rwanda irasaba guhabwa uburenganzira bwo kwigenga

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof.  Kayihura  Muganga Didas yavuze ko kaminuza y’u Rwanda  ikeneye guhabwa ubwingenge  bwuzuye kugirango  itange umusaruro  mu burezi.

Kaminuza y’u Rwanda, UR ishaka ubwigenge  busesuye ku byerekeye ibikorwa  ikora harimo uburezi,  gushaka  abakozi ndetse n’ibindi biyishamikiyeho.

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof.  Kayihura Muganga Didas  yavuze ko ubwigenge  kaminuza ikeneye  kubona  aribwo kugira ngo buzayifashe   kubona  abakozi b’abarimu bari ku rwego rwifuzwa na kaminuza.

Yakomeje avuga ko  kubona ubwigenge   byatuma kaminuza yishakamo ingengo y’imari ntikomeze  gutungwa na leta  ndetse igakora ubushakashatsi   bugamije  iterambere mu uburezi.

Prof. Kayihura yagize ati “Niba nshaka guha umuntu akazi  reka ndeke kujya muri bya bindi bisanzwe  bya e’-recruitment, njyewe ndeba  ubumenyi bwe ,ndeba aho mbuhuriza n’ibyo nshaka gukora muri kaminuza, muzane kuko ku Isi ni uko ibigo by’uburezi bibaho. Kuko icyo gihe urimo kuzana abatari ngombwa.”

Yongeraho ati  “Kaminuza zigendera ku bumenyi, nshobora guha akazi uwo muri Australia ,ejo nkazana umushinwa, ejo bundi nkagaha umunyamerika  kuko icyo nshaka ni ubumenyi ntabwo ari ubwenegihugu.”

Kubijyanye n’ubushakashatsi   Prof Kayihura yavuze ko  bagorwa no kubona ibikoresho byuzuye kubera  inzira ndende zo gusaba ibikoresho   ziba muri Kaminuza  y’u Rwanda ibi bigatuma ubushakashatsi  butihuta.

Kaminuza y’u Rwanda ivuga ko nanone ubwigenge  bubonetse  muri kaminuza  byagira ingaruka nziza kubashakashatsi   kuko ibyo baba bakora byakwinjiriza amfaranga kaminuza,ndetse  bigatuma ingengo y’imari leta igenera kaminuza igabanuka.

Prof  Kayihura    asobanura ko nubwo  kaminuza yaba yigenga   bakomeza  kubazwa inshingano bakora n’imikoreshereze y’umutungo  ariko  bikozwe  mu nzira zigezweho  zo guteza uburezi imbere n’ubushakashatsi mu Rwanda.

Ingengo y’imari ya Kaminuza   y’u Rwanda 57.49%  ituruka muri leta    naho  27.7% akomoka  mu bikorwa bya Kaminuza  by’iterambere   ndetse na 17.8%  aturuka mu bafatanyabikorwa ba kaminuza.

Kaminuza y’u Rwanda irasaba guhabwa ubwigenge

TUYISHIME Olive/IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA