Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed yasuye Kaminuza ya RICA

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed Ali  yasuye Kaminuza yigisha ubuhinzi n’ubworozi butabangamira ibidukikije (RICA) iherereye mu karere ka Bugesera.

Kuwa 6 Mata 2024 nibwo Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed Ali  yasuye kaminuza ya RICA asobanurirwa imikorere yayo kuva yatangira gukora mu mwaka 2019.

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya RICA, NDAMBE NZARAMBA Magnifique, yavuze ko mu byo beretse Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia harimo ubumenyingiro batanga.

‘Uyu munsi twamweretse ibikorwa twigisha abanyeshuri cyane cyane ibikorwangiro, twamweretse aho dukorera ibiryo by’amatungo n’uburyo tubikora, abanyeshuri yahasanze baranamusobanurira. Tumwereka aho twororera inkoko, tuzorora mu buryo butatu, hari uburyo bwa kijyambere ku muntu wishoboye kuba yashora amafaranga agakora uburyo bwikoresha (Automated). Tumwereka n’ubundi buryo umuntu uwo ariwe wese yashobora gukoresha kugirango yorore inkoko.”

Yakomeje agira ati “Twamweretse uburyo dufite inka za kijyambere, uburyo zikamwa n’uburyo zifatwa neza, nabyo ni abanyeshuri babikoraga kugirango abone icyo ikigo gishinzwe, ni ukwigisha ubumenyi ariko n’ubumenyi ngiro bikajyanirana ku buryo umunyeshuri uvuye aha ngaha aba azi siyansi ikwiye ubuhinzi bworozi ariko azi no kubikora mu buryo  Atari ugukoresha ahubwo azi no kubyikorera ubwe.”

NDAMBE NZARAMBA Magnifique ahamya ko intego ya Kaminuza ya RICA ari ugufasha abanyeshuri kwiremamo umutima wo kwihangira akazi, aho guhora bategereje kugahabwa.

Ati “Ninacyo dushishikariza abanyeshuri bacu kugirango ntibatekereze kujya gushaka akazi, ahubwo nibatekereze kwihangira akazi, ubumenyi ni ubumenyi bubafasha gutekereza kwihangira akazi kuko turabizi ko gushaka akazi biragoye, abanyeshuri barangiza Kaminuza ni benshi. Icy’ingenzi rero nuko tumutoza hakiri kare kwihangira imirimo.”

NDAMBE NZARAMBA Magnifique ahamya ko ibyo Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed Ali  yabonye yabishimye ku kigero cyo hejuru kuko byo bitandukanye n’ibyo ahandi bigisha, kuko ho usanga abanyeshuri babizi mu bitabo no mu magambo gusa ariko batazi kubishyira mu bikorwa.

Kaminuza ya RICA ifite intego ko mu mwaka w’amashuri utaha izatangira kwakira abanyeshuri bo mu bihugu byiganjemo abo mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, mu gihe higagamo abanyarwanda gusa, aho aba mbere 76 bahawe impamyabumenyi zabo umwaka ushize wa 2023.

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed Ali akaba yaraherekejwe n’abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, Dr. Ildephonse Musafiri. Akaba yarasuye iyi kaminuza ubwo yari akigera mu Rwanda amaze kwakirwa na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Ni mu ruzinduko rugamije kwifatanya n’Abanyarwanda gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed Ali yasuye Kaminuza ya RICA
NDAMBE NZARAMBA Magnifique, Umuyobozi wungirije wa RICA

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA