Minisitiri w’Intebe yaburiye ibigo by’amashuri byitwaza kubaka ibipangu bigasaba amafaranga ababyeyi

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yongeye kuburira ibigo by’amashuri byitwaza kubaka ibipangu, gusana ishuri n’ibibuga bigasaba amafaranga y’umurengera ababyeyi, yemeza ko ibikorwaremezo byose Guverinoma yiyemeje kubyikorera.

Hashize imyaka igera kuri itatu byemejwe ko amafaranga y’ishuri yishyurwa n’umubyeyi mu mashuri abanza n’ayisumbuye azajya yemezwa na Leta, aho kuba inama y’ababyeyi barerera muri iryo shuri.

Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’uko abayobozi b’ibigo by’amashuri bashyiragaho amafaranga y’ishuri bishakiye bigatuma abera umuzigo bamwe mu babyeyi baharerera.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 18 Mata 2024, ubwo Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yaganiraga n’Inteko Ishinga amategeko imitwe yombi, yashimangiye ko amafaranga y’ishuri yishyurwa ari ayashyizweho na Guverinoma kuko aba agenewe amafunguro gusa.

Aburira abayobozi b’ibigo by’amashuri bitwaza izindi mpamvu zirimo gusana amashuri, kubaka ibipangu n’ibindi.

Yagize ati “Hari hariho rero ikibazo cy’uko abayobozi benshi b’amashuri bitwazaga ngo naciye amafaranga yo kubaka urupangu rw’ishuri, gusana ishuri, ngiye kubaka ibibuga, ibyo twabikuyeho. Iyo mirimo yo kubaka ibikorwa remezo ikorwa na Guverinoma kugira ngo hatagira ababyitwaza bagacuga amafaranga y’igihugu nabi n’ay’ababyeyi”

Yakomeje agira ati “Amafaranga ababyeyi batanga ni umusanzu wo kongera ku ifunguro ry’abana bari ku ishuri kuko Leta iba yatanze igice, n’umubyeyi agatanga ikindi kugira ngo umwana arye ku ishuri ariko ibindi bijyanye no guhemba mwalimu, kubaka byose bikorwa na Leta.”

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yavuze ko Leta yongereye amafaranga itanga afasha mu bikorwa bitandukanye by’amashuri [capitation grant] birimo kwishyura amazi n’amashanyarazi no gusana ibyangiritse.

Ingengo y’imari yo gufasha amashuri abanza mu bikorwa bitandukanye yavuye kuri miliyari 14 Frw mu 2017/2018 agera kuri miliyari 23 mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024.

Amafaranga yo kugaburira abanyeshuri bose ku mashuri yavuye kuri miliyari 6 Frw mu 2017/2018 agera kuri miliyari 90 Frw.

Aha niho Minisitiri Dr. Ngirente yahereye avuga ko Leta itigeze isaba ababyeyi kubaka ibyumba by’amashuri.

Yagize ati “Ntabwo leta yigeze isaba ababyeyi kubaka amashuri kugira ngo babitangire amafaranga. Iyo babikoze bikorwa mu mirimo y’umuganda ariko nta mubyeyi utanga amafaranga yo kubaka amashuri, n’umuyobozi waba uca amafaranga yo kubaka amashuri, kubaka ibibuga ntabwo byemewe.”

Kugeza ubu, amafaranga y’ishuri ku munyeshuri wiga mu mashuri y’incuke n’abanza bishyura 975 Frw ku gihembwe mu gihe umunyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye bishyura ibihumbi 85 Frw.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yasabye ibigo by’amashuri kwirinda kwaka andi mafaranga ababyeyi

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA