Rwanda: Abaminisitiri b’uburezi muri Afurika bagiye kwigira hamwe ahazaza h’ikoranabuhanga mu burezi

U Rwanda ruri mu myiteguro yo kwa kwakira inama ngarukamwaka ya 17 yiga ku ihuriro ry’uburezi no guhanga udushya, n’ishoramari mu burezi bwifashisha ikoranabuhanga (eLearning Africa Summit).

Iyi nama y’iminsi itatu iteganyijwe hagati ya tariki ya 29 kugeza ku ya 31 Gicurasi 2024, aho ari iya mbere yo ku rwego rw’Afurika yiga ku ikoranabuhanga mu burezi butangwa kuri uyu mugabane.

Byitezweho ko izahuriza hamwe abahagarariye inzego zifata ibyemezo, abarimu ba kaminuza n’abashakashatsi n’abandi bose bafite aho bahuriye n’iterambere ry’uburezi muri Afrika.

Zimwe mu ngingo zizigirwa muri iyi nama zirimo iterambere ry’ikoranabuhanga mu burezi bwo muri Afurika, gukoresha ikoranabuhanga rikusanya imibare, integanyanyigisho zifashisha ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu buhangano no guhanga udushya tugamije gutanga ibisubizo ku bibazo byugarije uburezi.

Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yagaragaje ko iyi nama ari umwanya mwiza wo kubaka inzego zishyigikira uburezi bw’ahazaza.

Ati “Icyorezo cya COVID-19 cyagaragaje akamaro gakomeye k’ikoranabuhanga mu kubaka inzego z’uburezi twifuza kugeraho. Abihutiye gukoresha ikoranabuhanga icyo gihe ni bo babashije gukomeza gutanga uburezi. Nejejwe no kwakira Abaminisitiri bagenzi banjye n’intumwa ziturutse ku mugabane tuganira ku buryo dushobora kubaka izo nzego zikomeye zishyigikira uburezi bw’ahazaza.”

Rebecca Stromeyer washinze eLearning Africa avuga ko iyi nama igaragaza umuhate w’Afurika mu guteza imbere uburezi bwimakaje ikoranabuhanga.

Yagize ati “Mu kwimakaza ubufatanye mu nzego zitandukanye, tugamije kwihutisha uguhanga udushya mu burezi bwifashisha ikoranabuhanga, kongerera imbaraga urubyiruko rw’Afurika rugomba kuba nyambere muri iyi myaka iyobowe n’ikoranabuhanga rigezweho.”

Iyi nama izaba iri mu byiciro bibiri harimo ahazagaragarizwamo uko ishoramari rikozwe neza mu burezi ryaba urufunguzo rw’amahirwe yo guhanda udushya no kongera ubumenyi nk’uko biri mu cyerekezo 2063 cy’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe.

Ni mugihe bazanaganira ku ngamba zishobora kuzana ibisubizo mu burezi bwa Afurika, mu rwego rwo guha icyerekezo gishya imbaraga z’abakozi b’ahazaza.

Bamwe mu bayobozi bitezweho gutanga ibiganiro muri iyo nama harimo Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Twagirayezu Gaspard, Laila Macharia uhagarariye Aspen Institute Africa Initiative muri Kenya, Frank van Cappelle wo muri UNICEF na Michael Onyango wo mu Muryango The Forgotten Bottom Million (4BM).

Inama ngarukamwaka eLearning Africa yatangijwe mu mwaka wa 2005, ikaba ari yo nama ya mbere nyunguranabitekerezo ndetse no gusangira ubumenyi n’ubunararibonye mu bumenyi, amahugurwa ndetse n’ubuhanga ku mugabane w’Afurika.

Inama yiga ku hazaza h’uburezi bwa Afurika igiye guteranira i Kigali

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA