Rwanda: Mu myaka 7 ibigo by’amashuri bishya igihumbi 1,055 byiyongereye ku byari bisanzwe

Minisiteri y’Uburezi  yagaragaje ko mu Rwanda   umubare w’ibigo by’amashuri  kuva mu mwaka wa 2017 byiyongereyeho ibishya 1,055 bigera ku 3,932.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 18 Mata 2024  ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr. Edourd Ngirente yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi ibyagezweho na Guverinoma mu kunoza ireme ry’uburezi mu byiciro byose mu myaka irindwi hagati ya 2017-2024.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edourd Ngirente yagaragaje ko muri gahunda ya Leta yo kubaka ishuri ry’imyuga muri buri murenge kugeza ubu hamaze kubakwa 392, ahasigaye agera kuri 24.

Minisitiri Ngirente yavuze ko n’amashuri asigaye, nayo ari kubakwa ndetse azatangira gukorerwamo mu mwaka w’amashuri 2024/2025.

Yagize ati “Ibikoresho byaraguzwe, bisigaye gukwirakwizwa hirya no hino mu gihugu.”

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edourd Ngirente yatangaje ko  imibare igaragaza ko abanyarwanda  bari ku ntebe y’ishuri bageze kuri 1/4 cy’abaturage bose batuye u Rwanda .

Muri iki 1/4  cy’abari ku ntebe y’ishuri, abanyeshuri bo mu mashuri abanza  bagera kuri  miliyoni 2.8, naho abo mu mashuri y’isumbuye bakaba 729,998. Iyi mibare igaragaza ko abari mu mashuri makuru na za kaminuza bari 106,129.

Ubu bwiyongere bw’amashuri n’abanyeshuri  bukaba bwarajyanye no kongera abarimu  babafasha mu myigire yabo, ndetse  Goverinoma y’u Rwanda yongeye abarimu  mu mashuri makuru na za Kaminuza bava  kuri 3,900 mu mwaka wa 2017 bagera  ku  4,234 muri uyu mwaka wa 2024.

Ibi byajyanye no kongera  ingengo y’imari  itangwa nka nkunganire  muri gahunda yo kugaburira abana ku shuri aho yavuye kuri  miliyari 6 mu mwaka wa mashuri 2017/2018  ikagera kuri miliyari 90 mu mwaka wa mashuri 2023/2024  mu rwego rwo gukomeza  koneza ireme ry’uburezi.

Gusa Minisitiri Ngirente yagaragaje ko mu gihugu hose hacyenewe intebe zo mu mashuri ibihumbi 430 kugirango abanyeshuri bashobore kwicara neza mu mashuri. Ni ibintu bisaba miliyari 15 Frw kugirango bigerwego ariko muri uyu mwaka iyi ngengo y’imari ntiyahita iboneka.

Ibyumba by’amashuri byageze ku 3,932 mu Rwanda

TUYISHIME Olive/INZIRA.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA