Abana 200 bitabiriye irushanwa ryo kugaragaza impano mu mukino wa Tennis

Abana 200 barimo abahungu n’abakobwa baturutse hirya no hino mu gihugu ni bo bitabiriye irushanwa rya Tennis “Future Champions Tennis Tournament” riri kubera ku bibuga bya Cercle Sportif de Kigali mu Rugunga kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 6 Mata 2024.

Ni irushanwa ryatewe inkunga na Inkomoko, ryateguwe n’Umuryango TRCF usanzwe uzamura impano z’abakiri bato muri Tennis y’u Rwanda.

Umuyobozi wa TRCF, Umulisa Joselyne, yavuze ko iri rushanwa ryateguwe hagamijwe kureba urwego rw’imikinire ya Tennis aba bana bafite muri iki gihe cy’ibiruhuko.

Yagize ati “Rigamije kureba aho abana bageze mu mikinire yabo, turebe niba barasubiye inyuma cyangwa gutera imbere. Ryitabiriwe n’ibyiciro byose, guhera ku bari munsi y’imyaka 10, 12, 14 na 16 mu bahungu n’abakobwa baturutse mu ntara zose z’u Rwanda, bari gukina n’abagize amashami ya TRCF yose mu Rwanda.”

Yongeraho ati “Turi kwakira abana, hari n’abataje bazaza ku munsi wa nyuma, abo twita Mini-Tennis biga kurenza agapira. Bose hamwe twafashe abana 200. Ntabwo bose bitabiriye kubera ko twari dufite iminsi mike, ntabwo abana bose bagera mu 1500 dufite muri TRCF bose twabatumira ngo baze, twatoranyijemo abarusha abandi.”

Abana bazitwara neza muri iri rushanwa bazakomeza kwitabwaho ku buryo ari bo bashobora gutoranywamo abazahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga ya Tennis ateganyijwe mu minsi iri imbere.

Abana 200 nibo bitabiriye irushanwa rya Tennis i Kigali
Aba bana bari kugaragaza impano zabo mu mukino wa Tennis

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA