Kaminuza ntabwo ari aho kwigira kwandika ibaruwa-Dr. Kayihura uyobora UR

Umuyobozi w’agateganyo wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Kayihura Muganga Didas yavuze ko abanenga ireme ry’uburezi buhatangirwa badakwiye kubirebera muri Kaminuza, ahubwo ikibazo ari ubumenyi bahazana bakuye mu byiciro banyuzemo.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ IGIHE, aho yavuze ko abanenga ko abanyeshuri Kaminuza y’u Rwanda (UR) isohora batabasha no kwandika ibaruwa isaba akazi cyangwa kwandika inyandiko y’umwirondoro (CV), avuga ko ikibazo kitakwiye gushakirwa muri Kaminuza.

Yagize ati “Umwana wanjye wiga mu wa gatatu w’amashuri abanza, azi kwandika CV neza…Iyo niyo myaka wigiramo ibyo ngibyo, kugeza urangije abanza, ukajya mu yisumbuye, hanyuma muri Kaminuza ni aho bigira ubundi bumenyi bwisumbuyeho, ntabwo ari aho kwigira kwandika ibaruwa.”

Umuyobozi w’agateganyo wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Kayihura Muganga Didas, yavuze ko ikibazo gikwiye gushakirwa mu byiciro byo hasi abanyeshuri baba baranyuzemo, avuga ko byaba ikibazo cya kaminuza wenda uramutse ujyanye abo banyeshuri bayirangijemo gukora ibyo bize bikabananira, ibintu avuga ko bidakunda kubaho ko ahubwo abize muri UR bakunze guhiga abandi muri ibyo.

Gusa yemera ko ari ikibazo kuba umunyeshuri arangiza adashobora kwisobanura mu rurimi urwo ari rwo rwose.

Ati “Ku ruhande rumwe ni byo, ari na yo mpamvu urebye neza, twagerageje gutangira kubikoraho, atari uko ari byo bizaba inshingano zacu za mbere, turabikoraho kuko dushaka gushyira ku isoko ry’umurimo ababasha guhangana kuri ryo…turabikora kuko hari utarabikoze (igihe byagombaga gukorwa).”

“ikintu cyiza turi gukora ubu ni uko tutavuga ko turi kwigisha ubu bumenyi shingiro ahubwo tuvuga ko ari ugutoza abanyeshuri bacu uko bakwiye kwitwara mu myuga itandukanye bazakoramo, uko bazamenya gusobanura ibintu no gutanga ibyo bazi.”

Dr. Kayihura yavuze ko indi mpamvu ishobora kuba itera kuba hari abarangiza muri UR badashobora kwisobanura neza, ko yaba ari inzira abanyeshuri bajya kwigayo baba baraciyemo nko mu mashuri yisumbuye.

Ati “Kaminuza y’u Rwanda ifata indashyikirwa mu bavuye mu mashuri yisumbuye, igitangaje, benshi mu ndashyikirwa ntabwo baturuka i Kigali, ni abana baba barashyizemo imbaraga biga mu mashuri adakanganye bagatsinda neza, ariko badashobora kwisobanura neza mu cyongereza cyangwa no mu zindi ndimi yewe n’ikinyarwanda rimwe na rimwe, ariko ubashyize muri siyansi cyangwa ubundi bumenyi, bakora neza cyane.”

“Rero iyo baje muri Kaminuza, simvuga ko igihe kiba cyarabarenganye, ahubwo ntibaba bafite igihe gihagije cyo kwita kuri ubwo bumenyi shingiro kuko baba bagomba kwita cyane ku byo baje kwiga, kandi n’iyo barangije amashuri, iyo ubahaye akazi urababibona (ko bashoboye).”

Dr. Kayihura Muganga Didas, Umuyobozi wa UR yavuze ko mu rwego rwo gukemura ibyo bibazo, hagiye kujya habaho kugenzura abanyeshuri bakinjira muri kaminuza kugira ngo hamenyekane ikigero bariho mu kwisobanura mu zindi ndimi n’ibijyanye n’ubundi bumenyi shingiro kugira ngo bamenye aho bahera baziba ibyo byuho.

Muri Nzeri 2013 nibwo byemejwe burundu ko iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) n’andi mashuri makuru na kaminuza bya Leta bitandatu bihurizwa hamwe bikaba kaminuza imwe ya Leta ikitwa Kaminuza y’u Rwanda (UR).

Dr. Kayihura Muganga Didas, Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda (UR)

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA