Karongi: Abanyeshuri bibumbiye mu matsinda yo kwizigamira birinda ko basambanywa

Abanyeshuri bo mu karere ka Karongi, nyuma yo kubona ko bagenzi babo bashukishwa utuntu bagaterwa inda, bafashe ingamba zo kwibumbira mu matsinda yo kwizigama  mu rwego rwo kwirinda  abashaka ku basambanya babashukishije amafaranga.

Aba banyeshuri batekereje ibi mu gihe buri mwaka abangavu barenga ibihumbi 19 mu Rwanda baterwa inda. Ku mpamvu zirimo kutagira amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere n’ubukene butuma hari ababafatirana, bakabashukisha uduhendabana bakabasambanya.

Muri Gashyantare  2022,  umunyaryango  Action  Aid Rwanda  ufatanije na  FVA (Faith  Victory Association )  yatangije umushinga w’imyaka ibiri wo kongerera  urubyiruko ubushobozi  bwo gukumira  no kurwanya gusambanywa  n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Uyu mushinga  wahurije hamwe urubyiruko   ruri mu mashuri ndetse n’urutarimo rugakora amatsinda   yo kurwanya ihohoterwa rishyingiye ku gitsina.

Umwarimu wo  mu rwunge  rw’amashuri  rwa Misagara  mu murenge wa Rugabano, Niyidufasha    Valerie ashimangira ko rimwe na rimwe abanyeshuri batabona ibyo bacyeneye bitewe n’amikoro make y’umuryango bigatuma basambanywa.

Ati  “Buri cyumweru , umwana  atanga 50Frw cyangwa 100Frw bitewe n’ubushobozi agiye afite, ugasanga birafasha cyane. Bigatuma icyo umwana akeneye  abasha kucyigurira  ku buryo nta wakuririra ku bukene  bw’iwabo  ngo amushukishe  akantu runaka agamije  kumusambanya.”

Uwimana Charlotte wo mu kagari ka Mukimba, umurenge wa Rugamba ni umwe muri aba banyeshuri 1200 bari mu matsinda 30 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina akorera mu bigo bitandukanye by’amashuri.

Yatanze ubuhamya bwa mugenzi we washakaga amafaranga yo gutunga umuryango, ariko akaza guterwa inda n’umuhungu wari waramusezeranyije kumuha amafaranga.

Ati “Iyo aza kuba ari nko muri club yacu, yari kuba yarizigamiye akaza mu itsinda, akatubwira ikibazo afite, tukamuguriza amafaranga akagenda akagikemura, uwo muhungu ntabone aho ahera amushuka ngo amusambanye.”

Mu  mirenge ya  Rugabano  na Gitesi   niho hari aya matsinda atandukanye yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umuyobozi wungirije wa Karere ka  Karongi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage , Umuhoza Pascasie  avuga ko hari umusaruro ugaragara watanzwe n’aya matsinda.

Ati “Izi clubs  zatangiye gutanga umusaruro, umwana asigaye ahura n’ikibazo,yaba  yahohotewe  akabivuga  cyangwa yaba yabonye ko mugenzi we yahohotewe akamutangira amakuru.”

“ bafite amakuru y’uko bakwirinda  imibonano mpuzabitsina, by’umwihariko mu bigo bya mashuri  iyo bafite ubwo bumenye barabigania hagati yabo, bikagera ku bana benshi batandukanye.”

Muri iyi mirenge ya Rugabano na Gitesi, Action Aid na FVA bigisha ababyeyi n’urubyiruko ihohoterwa icyo ari cyo n’uko baryirinda ari nako babafasha kwizigamira biciye muri aya matsinda.

Karongi abanyeshuri bibumbiye mu matsinda bakumira aba basambanya

TUYISHIME Olive/IMYIGIRE.RW

 

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA