Rwanda: Abafite ubumuga barashima ko bahawe amahirwe yo kwiga mu myaka 30 ishize

Abafite ubumuga mu Rwanda barashima intambwe yatewe mu kubateza imbere no kubaha amahirwe nk’abandi mu myaka 30 ishize, by’umwihariko amahirwe yo kwiga.

Nshimiyimana Alex, ufite ubumuga bwo kutabona  wiga  Itangazamakuru n’Itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda(UR) Ishami rya Huye  mu mwaka wa kabiri avuga ko   abafite  ubumuga  nabo bahawe amahirwe yo kwiga uko bikwiye.

Kuwa 3 Mata 2024, mu kiganiro cyihariye  Nshimiyimana  Alex   yagiranye na INZIRA, agaruka ku rugendo rwe rwo kwiga, yavuze ko nk’ufite  ubumuga bwo kutabona, yagize amahirwe yo kuba ari kwiga Kaminuza kandi intego ni ukuba umunyamakuru w’umwuga.

Yagize ati “Nitabira ishuri buri munsi igihe ryateganyijwe, hanyuma ikindi iyo bigeze ku bisomwa (note) dufite (resource room ) cyangwa se icyumba cyacu cyihariye kidusohorera  note mu myandiko yacu ya braille,  Dushobora no gukoresha internet kuko baduhaye mudasobwa, umuntu akabasha kugira ibyo yiga bitewe n’ibyo mwarimu ya kwigishije.”

Yakomeje agira ati “Hari porogaramu dufite dukoresha  harimo  izitwa   (screen reader) zivuga buri kimwe cyose kiri kuri screen ya mudasobwa, nizo dukoresha dusoma, dushakisha ibintu biri kuri murandasi nk’inyandiko cyangwa amashusho n’ibindi bitandukanye.”

Nshimiyimana  Alex  ashimangira ko biga nk’abandi ndetse kuba bafite ubumuga bitaba impamvu yo guhezwa ku masomo, ndetse amanota babona ari ayo baba bakoreye batayahererwa kuba bafite ubumuga.

Nk’umuntu wagize ubumuga bwo kutabona ku myaka 10, ubwo yigaga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza bituma asubira inyuma  atangirira mu mwaka wa kabiri.

Gusa avuga ko hariki inzitizi z’imyimvure ikiri hasi  itarahinduka ivuga ko umuntu ufite ubumuga ntacyo ashoboye, ndetse ibikoresho bakoresha biga bihenze cyane, ku buryo  hacyenewe abaterankunga kugira ngo bibe byinshi cyane ku buryo bibasha gukoreshwa mu buryo bukwiye kandi byafasha benshi bafite ubumuga mu myigire yabo.

Yakomeje avuga ko hanakenewe amasomero y’ibitabo bikozwe mu nyandiko  ya braille ikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona mu rwego rwo kuborohereza gusoma.

Ati “Na none hagakwiye gukorwa ubukangurambaga  ku bana bafite ubumuga bakiri mu cyaro bataramenya ibigo byinshi byigisha abafite ubumuga bwo kutabona kugirango nabo bige, Ikindi nuko ibigo bya bafite ubumuga byagakwiye kwiyongera.”

Gusa hashimwa intambwe yatwe mu ngeri zose mu guteza imbere imibereho myiza y’abafite ubumuga, aho benshi bafashwa kuvuzwa no kubona andi mahirwe azamura imibereho myiza yabo izamuka.

Mu myaka 30 u Rwanda rubohowe, hashimwa uburyo abafite ubumuga batagihishwa, ahubwo benshi bumvise ko nabo aria bantu nk’abandi ndetse bakwiye guhabwa agaciro aho guhabwa akato.

Imibare y’ibarura  rusange ryakozwe mu 2022  ryagaragaje ko  abantu bafite ubumuga  mu Rwanda bagera kuri  391.775, bangana na 3,4%  bya miliyoni 13,24 z’abatuye u Rwanda. Muri bo  abagore  bafite ubumuga ni 216.826 naho abagabo ni 174.949.

Abafite ubumuga barashima ko bahawe amahirwe yo kwiga

TUYISHIME Olive/IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA