Rwanda: Abagore n’abakobwa ku isonga mu kwiga no kwimakaza ikoranabuhanga

Abanyeshuri    biga   amasomo y’ikoranabuhanga BIT (Business Information Technology) muri kaminuza y’u Rwanda  berahamya  ko abagore n’abakobwa bakwiye kuba umusemburo wo kwimakaza ikoranabuhanga ndetse mu Rwanda bakataje.

Ibi babigarutseho, kuri uyu wa Kane  tariki ya 25  Mata 2024, ubwo Isi yizihizaga Umunsi mpuzamahanga wahariwe  gushishikariza abagore n’abakobwa kwitabira gukoresha ikoranabuhanga no kuryiga mu mashuri.

Mu kiganiro IMYIGIRE.RW,  yaganiriye n’abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Ubucuruzi n’Ikoranabuhanga (Business Information  Technology, BIT) bavuze ko  abagore n’abakorwa bagomba gushishikarira kwiga ikoranabuhanga kuko isi ya none  iyobobowe n’ikoranabuhanga.

Ntagisanimana Florance, avuga ko icyamutinyuye kwiga  ikoranabuhanga ari uko ryabaye ishingiro ry’imirimo  inyuranye kandi ubuzima bwa muntu buri kuyoborwa n’ikoranabuhanga.

Ati   “Gahunda ya Leta y’u Rwanda  yitwa tinyuka urashoboye,   numvise ko nanjye indeba  mfata umwanzuro wo kwiga   ikoranabuhanga kandi menya ko ridakwiye  kwigwa  n’abagabo gusa ahubwo ko  natwe nk’abagore n’abakobwa bitureba muri rusange.”

Mushimiyimana Angelique  we asanga ikoranabuhanga  riyoboye isi ariyo mpamvu yahisemo ku ryiga muri Kaminuza.

Ati  “Ibintu byose muri iki gihe bishamikiye ku ikoranabuhanga  mu bucuruzi, uburezi, ubuvuzi  byose usanga ikoranabuhanga riri kuza kwisonga niyo mpanvu nanjye nahisemo ku  ryiga kugira ngo ngendane n’Isi  ya none.”

Aba bombi bahuriza ku kuba hari abagore n’abakorwa   bagitinya  ikoranabuhanga  bitwaje ko rikomera, gusa bashishikariza   abakobwa bakiri bato ko bagomba kugira ubutwari bwo gutinyuka ku ryiga  no kurikora kuko ari  nka kandi kazi.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr. Uwamariya  Valentine avuga ko  abagore batinyuka ikoranabuhanga bakiri bake ariko u Rwanda rwahisemo kongera umubare w’abakobwa biga amasomo ya siyansi n’ikoranabuhanga.

Yagize ati “Mu byo  u Rwanda rwiyemeje harimo no  kongera abakobwa biga siyansi  na tekinoloji, ndetse no  kureba abakoresha  ikoranabuhanga mu bucuruzi,  uburezi n’ubumenyi rusange bafite mu gukoresha iryo ikoranabuhanga.”

Guverinoma y’u Rwanda igenda ikora  ibikorwa  byinshi bitandukanye  ibinyujije muri  Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT)  bigamije kuzamura umubare w’abagore n’abakobwa  bakoresha ikoranabuhanga, urugero ni gahunda ya Connect Rwanda yashyize umwihariko ku bagore bahabwa za telephone zigezweho.

Mu mwaka wa  2021-2022  imibare itangwa n’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko  ku Isi  abagore n’abakobwa  bari mu nzego zifite aho zihuriye na siyanse  n’ikoranabuhanga  (STEM) ari 28.4%,  abo muri Afurika  yo munsi y’ubutayu bwa Sahara  bari kuri 30%.

Abagore n’abakobwa mu Rwanda barakataje mu kwimakaza ikoranabuhanga

TUYISHIME Olive/IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA