Rwanda: Banki y’Isi yagaragaje ko ubwitabire bw’amashuri abanza budahura n’umusaruro uboneka

Imibare ya Banki y’Isi ku burezi bw’u Rwanda yerekanye ko  ubwitabire bw’abanyeshuri  mu mashuri abanza buri ku kigero cya 134%, nyamara umusaro batanga  wo ukaba ukigaragaramo icyuho.

Mu  Rwanda n’ubwo abanyeshuri bitabira ishuri ari benshi  n’abarimu babafasha mu myigire bakaba barongewe,  umusaruro batanga ugaragaza ko  hakiri icyuho  mu burezi bw’amashuri y’ibanze.

Muri iki cyegeranyo   cyakozwe na Banki y’isi  ku bumenyi  n’ubushobozi  bw’abaturage ku isoko ry’umurimo, kigaragaza ko  mu Rwanda umwana ashobora kumara imyaka 6.9 yiga nyamara  akagaragaza umusaruro w’imyaka 3.6.

Imibare yerekana ko umwana wavutse mu 2020  akarerwa neza,  akiga neza  ndetse akagira ubuzima bwiza ku rwego rw’isi yagakwiye gutanga umusaruro uri  ku kigero 56% .

Mu gihe umwana  wavukiye mu Rwanda agahabwa uburezi bwose uko bishoboka ndetse  akagira n’imibereho myiza  mu bijyanye n’ubuzima  azatanga umusaruro uri kuri 38%.

Mu  bipimo bya Banki y’Isi   byo muri 2018, byerekana ko   umunyeshuri wo mu Rwanda  yabaga yarize imyaka 6.6 agatanga umusaruro w’imyaka 3.8 , naho muri 2020 umunyeshuri wize imyaka  6.9 yatangaga umusaruro wa 3.9.

Umubare wabitabira amashuri abanza mu Rwanda ungana na 134%   byagera mu cyiciro rusange ukagabanuka ukagera kuri 46%, abana  bageze mu myaka yo kwiga mu mashuri abanza bitabira ku rugero rwa 94%, naho abasoza amashuri abanza  bakangana na 76%. Mu gihe  62%  badasoza amashuri  abanza.

Mu nama y’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi yabaye ku wa 18 Mata 2024, Minisiteri w’intebe Dr. Ngirente Edouard,  yavuze ko  amavugurura amaze imyaka 7 akorwa agamije gukemura ibibazo bigenda bigaragara mu burezi.

Ati “Mu burezi ntabwo ukora igisubizo ngo umusaruro  wacyo  uwubone ako kanya  ariko ibi byose twabishyize mu mavugurura. Njyewe ndemeza ko mu myaka  ibiri itatu  iri imbere, impinduka zizagaragara mu burezi bw’u Rwanda.”

Perezida wa Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga Urubyiruko n’Umuco, Depite Rubagumya Furaha Emma, yagaragaje ko ibipimo by’umusaruro w’uburezi bigaragaza ko uri hasi cyane nyamara amavugurura yakozwe yakabaye yarabizamuye.

Ati “Ibipimo bijyanye no guta ishuri, gusibira, abanyeshuri baba bafite ubumenyi buke mu gusoma no kubara cyangwa se mu rurimi rw’Icyongereza, ibintu bijyanye n’imyaka abana biga, ibyo bipimo iyo ubirebye muri raporo zitandukanye ubona bidasa neza. Bimwe biba biri mu muhondo ibindi bikaba mu mutuku kandi ubundi iyo ugabanyije ubucucike mu ishuri, ukagabanya abana imbere ya mwarimu umusaruro wakabaye ko abana benshi muri bo bashobora kwiga bakamenya ntibanasibire kubera ko bize bamenye bagashobora kuzamuka.”

Mu mwaka wa 2017 mu Rwanda, ibyumba by’amashuri abanza byari 31.927, byariyongereye bigera 49.561 mu mwaka 2023.  Mu gihe abanyeshuri bigaga  mu mashuri abanza  mu mwaka wa 2017 bari  miliyoni 2.5  barazamuka bagera kuri  miliyoni 2.8 muri 2023.

Igwingira nka nyirabayazana w’umusaruro nkene,

Abana 33% batarageza ku myaka itanu mu Rwanda baba bafite ikibazo cyo kugwingira, mu gihe ugwingiye ku rugero rwo hejuru bimugabanyiriza ubushobozi bwo kwiga.

Gahunda yo kugaburira abana bose ku mashuri [kuva mu mashuri y’inshuke kugeza mu yisumbuye] yatangijwe kuva muri 2020 ari kimwe mu byakemura ikibazo cy’igwingira ry’abana.

Mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024 leta y’u Rwanda yari yegennye miliyari 90 Frw yo kugaburira abana ku ishuri, kandi yatanze umusaruro haba mu kugarura abana ku mashuri no kubafasha kwiga neza.

Mu mwaka w’amashuri wa 2021/2022 imibare y’abana bata ishuri yageze kuri 9.2% ivuye kuri 10.3% muri 2020/2021. Imibare y’abasibiye yageze kuri 14.3% muri 2021/2022 ivuye kuri 8.3% mu mwaka w’amashuri wa 2020/2021.

Umusururo utangwa n’amashuri abanza uracyemangwa

TUYISHIME Olive/IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA