Uhereye mu mashuri y’inshuke bagiye kujya bigishwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB cyatangaje ko uhereye mu mwaka w’amashuri 2024/2025 hazatangira gukoreshwa imfashanyigisho y’amateka nshya irimo amasomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi agenewe abana kuva mu mashuri y’inshuke n’umwaka wa mbere w’amashuri abanza kumanura.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Mata 2024, ubwo hasobanurwaga igitabo cyanditswe hagamijwe kwigisha urubyiruko rwo mu mashuri amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyiswe “le Genocide Perpetre Contre les Tutsi du Rwanda explique a ses anfants” cyanditswe na Jean Marie Vianney Rurangwa.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, inyandiko zihembera ivangura mu mashuri zakuwemo ariko ingingo yo kwigisha amateka ya Jenoside ikomeza kudahabwa umwanya uhagije mu masomo y’amateka yigishwa mu mashuri abanza.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, Dr. Nelson Mbarushimana yagaragaje ko integanyigisho ivuguruye igiye gusohoka izaba irimo amasomo agenewe abana kuva mu mashuri y’inshuke.

Ati “Ubu aho igeze ku cyumweru cya tariki ya 20 Mata izaba yashizwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo abarimu bose bazabibona ndetse n’amahugurwa agakurikiraho. Wenda icyakozwe ntabwo amateka ya Jenoside yageraga mu mashuri yo hasi kugeza mu mwaka wa gatatu ndetse n’amashuri y’inshyuke.

Dr. Nelson Mbarushimana ashimangira ko nk’uko abana batangira kwiga kubara, gusoma no kwandika mu buryo buciriritse ku myaka yabo ari nako byakozwe mu gutangira kwigisha amateka ariko hibandwa cyane cyane ku nkuru zanditse neza abana bashobora kumva akaba yakuramo ubutumwa. Ndetse iyi nteganyagisho yakozwe ku buryo ibibazo byinshi abantu bibaza ku mateka ya jenoside bizaba bifitiwe ibisubizo.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB yagaragaje ko umwaka w’amashuri wa 2024/2025 uzatangira muri Nzeri ibi bitabo bivuguruye byaramaze kugera mu mashuri kugirango amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi akomeze asobanurirwe abanyeshuri kuko aribo bazavamo abayobozi b’ejo nk’uko biri mu cyerekezo 2050.

Mu mashuri y’inshuke bagiye kujya bigishwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA